wex24news

amateka:menya ishyamba Arboretum rya kaminuza y’urwanda

Ishyamba rya Arboretum ni rimwe mu mashyamba manini ari mu Ntara y’Amajyepfo ariko mu yatewe n’abantu.
Iri Ishyamba riri mu Karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, akagari ka Butare mu mudugudu wa Busenyi neza neza rikaba rikijije Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

wex24news yifashishije inyandiko zitandukanye zerekana mateka yirishyamba itegura amateka yabimwe kubyo wamenya kuri iri shyamba
Amateka avuga ko irishyamba ryatewe mu 1934, riterwa n’Abafurere bo mu muryango w’Abashariti (les frères de la Charité) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’amashyamba mu Rwanda.

Ishyamba ryakomeje kwaguka cyane kuva mu 1963 ubwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashingwaga.
Iri shyamba ryahawe izina “Arboretum” bisobanuye icyanya gitewemo ibiti byinshi byifashihwa mu kwiga, ubushahaskati cyangwa kuruhuka akaba ariyo mpamvu ryengerejwe kaminuza,
Kuri ubu Ishyamba rya Arboretum riri ku buso bwa hectares 200, rikaba rikikije Kaminuza y’urwanda

shyamba rya Arboretum rifatwa nk’ubuzima bw’intara y’Amajyepfo by’umwihariko akarere ka Huye kuko rifite ubushobozi bwo kurekura umwuka mwiza wa Oxygen wo guhumeka usaga toni 5 826 618 ku mwaka. ni umwuka mwiza ukenerwa n’abarenga 8 896 nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Ishyamba rya Arboretum riteyemo ibiti bisaga 320.000 bifite ubushobozi bwo kumira umwuka wanduye wa CO2 urenga toni 1.284,92 ku mwaka. Ribamo amoko y’inyamaswa atandukanye, arimo inkende, inyoni, inyamaswa zo mu bwoko bw’inkegesi n’ibikururada,nizidi.

Usibye gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka mu mujyi wa Huye. Abahanga bavuga ko igira uruhare mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe muri uwo mujyi, ikabumbatira urusobe rw’ibinyabuzima, rikifashishwa mu bushakashatsi by’umwihariko ku banyeshuri biga muri Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo.
Inyandiko z’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amashyamba, Rwanda Forestry Authority, zivuga ko iri shyamba rikasemo amapariseri 500 agiye arimo ubwoko bw’ibiti binyuranye byatewe hagendewe ku bwoko bwabyo ndetse n’igihe byatereweho.

ubwiza ndetse n’umwihariko w’iri shyamba, muri 2018, Arboretum ryashyizwe mu byanya bifashwa na ‘Queen’s Commonwealth Canopy’, gahunda igamije gucunga no kubungabunga amashyamba mu banyamuryango ba Commonwealth.

iri shyamba rya Arboretu ni isoko y’amahumbezi n’umwuka mwiza ku barituriyekaminuza y’urwanda ishami rya huye by’umwihariko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri ubu iri shyamba ryeguriwe abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rwo kuribungabunga. Muri abo harimo Rwanda Forestry Authority ndetse BIOCOOR, umuryango utegamiye kuri Leta ucunga ukanabungabunga ibidukikije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *