wex24news

Côte d’Ivoire yashoye miliyari 1200 Frw mu bikorwaremezo yitegura CAN 2023

Côte d’Ivoire yubatse imihanda, inazamura stade enye nshya mu kwitegura Igikombe cya Afurika izakira hagati ya tariki ya 13 Mutarama n’iya 11 Gashyantare 2024.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gishaka kuzamura umupira w’amaguru ndetse kikerekana n’ubushobozi gifite mu kwakira irushanwa mpuzamahanga rya siporo.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Côte d’Ivoire, Idriss Diallo, yavuze ko intego bafite ari ukuba icyitegererezo ku bindi bihugu baturanye.

Ati “Côte d’Ivoire izaba igicumbi cya ruhago mu karere. Ibihugu byose byo mu karere bidafite stade zemewe bihawe ikaze.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko iki gihugu cyubatse izindi stade enye nshya mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

Diallo yagereranyije avuga ko Côte d’Ivoire yashoye arenga miliyari 1$ (asaga miliyari 1240 Frw) mu kubaka imihanda, za stade, ibitalo n’ibindi bikorwaremezo bifite aho bihuriye n’irushanwa rizaba guhera tariki ya 11 Mutarama kugeza ku ya 13 Gashyantare.

CAN 2023 izitabirwa n’amakipe y’ibihugu 24 agabanyije mu matsinda atandatu azakinira ku bibuga bitandukanye.

  • Itsinda A rizakinira i Abidjan kuri Stade Alassane Ouattara d’Ebimpé,
  • Itsinda B rikinire kuri Stade Félix Houphouet Boigny mu gihe
  • ItsindaC rizakinira i Yamoussoukro kuri Stade Charles Konan Banny.
  • Itsinda D rizakinira i Bouaké kuri Stade de la Paix,
  • Itsinda E rikinire i Korhogo kuri Stade Amadou Gom Coulibaly naho
  • Itsinda F rikinire i San Pedro kuri Stade Laurent Pokou.
  • Amatsinda ya CAN 2023:

Uko tombola ya CAN 2023 yagenze:

Itsinda A: Côte d’Ivoire, Nigeria, Guinée Equatoriale na Guinée Bissau.

Itsinda B: Misiri, Ghana, Cap-Vert na Mozambique.

Itsinda C: Sénégal, Cameroun, Guinée na Gambia.

Itsinda D: Algerie, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

Itsinda E: Tunisia, Mali, Afurika y’Epfo na Namibia.

Itsinda F: Maroc, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zambia na Tanzania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *