wex24news

Pakistan:Abantu 23 baguye mu gitero  

Umutwe w’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya ki Islam ufitanye isano n’aba Talibani kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Ukuboza 2023, wateye ikicaro cya police y’iki gihugu ahagana mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba ,abantu bagera kuri makumyabiri na batatu bahise bahasiga ubuzima.

Abashinzwe umutekano bavuze ko bijya gutangira bano barwanyi bazanye ikimodoka cya burende basenya igikuta cyari gikikije aho bahita binjira barasa.

Abayobozi bashinzwe umutekano muri iki gihugu cya Pakistani batangaje ko iki aricyo gitero gikomeye giherutse gukorwa mu mezi makeya ashize, kikigambwa n’umutwe w’abatalibani.

Nk’uko abashinzwe umutekano bbitangarije ikinyamakuru Reuters bivugwa ko kano karere n’ubundi gasanzwe gafatwa nk’aho nta mategeko aharangwa kubera ibikorwa by’urugomo biteza umutekano muke bigenda bihakorerwa.
bikaba bivugwako abarwany ibangera kuri 30 bahasize ubuzima ubwo bahanganaga ninzengo z’umutekano
Ibi bikimara kuba Minisitiri w’umutekano w’igihugu Sarfraz Bugti yahise anenga abakoze kino gitero anihanganisha ababuze ababo muri kino gitero.

Ndagijimana Samuel wex24news

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *