wex24news

sport:kiyovu sport yanganyije na rayon sport 1-1

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium 1-1, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Kiyovu Sports yanganyije na Rayon Sports isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa gatandatu
Ni umukino waryoheye abari kuri muri stade, kuko amakipe yombi yerekanye umupira mwiza uryoheye ijisho. Ku munota wa 12 ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere ubwo Kilongozi Richard, yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina myugariro Bugingo Hakim akawukuraho nabi maze ukisangira Sheriff Bayo, wateye ishoti rikomeye rigarukira mu izamu.
rayon sports yakomeje gushyiramo imbaraga ngo irebeko yakwishyura ariko bikomeza kugorana kuko yakomeje gusatira kiyovu ntibashe kwinjiza igitego ngo yishyure.

Rayon Sports yakomeje kurusha cyane Kiyovu Sports, ihora imbere y’izamu ryayo ariko uburyo bwose bageragezaga ntibubahire, iminota 45 y’igice cya mbere irangira ari Kiyovu Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Rayon Sports yakomeje gusunika ishaka uko yakwishyura ikaba yabona n’intsinzi, Ojera Joackiam na Héritier Luvumbu Nzinga bakomeje kugora Kiyovu Sports. Ku munota wa 88 Rayon Sports yabonye igitego cyambere inganya na kiyovu sports ubwo Ojera Joackiam yahinduraga umupira, maze Eric Ngendahimana arazamuka mu kirere ashyiraho umutwe.

Rayon Sports yakomeje gusatira Kiyovu Sports ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri, ariko iminota 90 n’itanu bongeyeho yose irangira amakipe yombi ari 1-1.

Kiyovu Sports isozeje imikino ibanza ya shampiyona, iri ku mwanya wa 6 n’amanota 21, mu gihe Rayon Sports iri 4 n’amanota 27.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *