wex24news

Twahirwa yicujije ko yabaye muri MRND, Basabose we ahakana byose ashinjwa

Twahirwa Séraphin na Pierre Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, bahakanye ibyo baregwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, Urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku byo bashinjwa n’imyanzuro yatanzwe ku rubanza rumaze amezi abiri ruburanishwa.

Aba bahawe umwanya nyuma y’uko ababunganira bari bamaze kugira icyo bavuga no gusaba ko abo bunganira bazagirwa abere ngo kuko ibyaha bakurikiranyweho batabikoze.

Twahirwa Séraphin ahawe umwanya yavuze ko azirikana abantu bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abo mu muryango we.

Yavuze ko nta muntu n’umwe yigeze yica ndetse nta n’ umugore yafashe ku ngufu n’ubwo abikurikiranyweho.

Twahirwa avuga ko yababajwe n’abatangabuhamya bagiye mu rukiko bagamije kumushinja ibinyoma ariko ko yizeye ubushishozi bw’ inyangamugayo zizafata umwanzuro.

Twahirwa yavuze ko bitewe n’ ubumuga afite, atari kubona umwanya wo kujya mu bikorwa by’ urugomo ndetse n’ ubwicanyi, ari yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kuva i Karambo aho yari atuye.

Yavuze ko yicuza kuba yarabaye umunyamuryango w’ishyaka rya MRND ndetse akaba yari yaramanitse ibendera ryaryo ku rugo iwe.

Basabose na we yahise avuga ko hari icyo yifuza kuvuga abanza gushimira Perezida w’Urukiko ku mwanya ahawe wo kuvuga ku bimwerekeyeho, anashimira kandi abantu bose bari mu rukiko bagamije kumenya ukuri ku byabaye.

Basabose yavuze ko ibintu byose biva i Kigali bivuga kuri Jenoside, nta shingiro bifite.

Yavuze ko yavuye i Gikondo agahunga nyuma y’umunsi umwe indege ya Habyarimana imaze guhanurwa.

Yavuze ko yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakoraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yoherezaga mu Burusiya.

Basabose yashimangiye ko ibyo abantu bamushinja byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibinyoma ngo kuko byabaye adahari.

Ati “Ibyo abantu banshinja byose rero bagomba kumenya ko byabaye ntahari. Mbere ya Jenoside, akenshi ntabwo nabaga ndi mu Rwanda.’’

Yavuze ko nubwo hari abatangabuhamya bavuze ko yari afite intwaro yahaga Interahamwe, nta wigeze yemeza ko yamubonye n’amaso ye azifite.

Yavuze ko nubwo hari abavuga ko yari nk’umuyobozi wa Twahirwa bareganwa muri uru rubanza, atari byo ngo kuko atari amuzi.

Ati “Ikindi ni uko njye n’ umuntu wundi uregwa hano mu rukiko nibagiwe izina rye, hari abavugaga ko nari umuyobozi we, ko twese twari interahamwe.

“Ubwo nari ndi mu Rwanda nkora ubucuruzi bwanjye, uwo muntu sinigeze mubona, namubonye bwa mbere hano mu Bubiligi aje kugura ibiribwa byo muri Afurika, nibwo nahuye nawe bwa mbere.”

Yakomeje abwira Urukiko ko ibivugwa ari ibinyoma yahimbiwe.

Ati “Ntabwo numva ukuntu uwo muntu twaba twarafatanije mu kwica abantu, murumva ko ari ibinyoma gusa bampimbiye, naha nsoreje, icyo navuga ni ukubifuriza akazi keza”

Twahirwa na Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreye muri Kigali mu gace ga Gikondo na Karambo.

Bakurikiranyweho kandi ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse kuri Twahirwa hiyongeraho icyo gufata abagore ku ngufu.

Urubanza rwa bo rwatangiye kuburanishwa ku wa 9 Ukwakira 2023, bivuze ko rumaze amezi ibiri n’iminsi itatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *