wex24news

titi brown asubiye imbere y’inyiko!!

Nkuko byakomeje gucaracara muri rubanda nyuma y’ifungurwa rya Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown ,wamaze imyaka isaga ibiri akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umwana utujuje imyaka y’ubukure .

Nyuma yuko urukiko rukuru Rwa Nyarugenge rwanzuyeko Titi Brown afungurwa nyuma yo kugirwa umwere nyuma yo gusanga ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro bifite.

kuri ubu amagambo yongeye kuba menshi kubijyanye n’urubanza rwa Titi Brown bagira bati “harimo akarengane gakabije ” nyuma yuko ubushinjacyaha bwongeye kujuririra ifungurwa rye.

Zimwe mumpamvu ubushinjacyaha bwagaragaje bujuririra ifungurwa rya Titi Brown.

IMPAMVU YA 1

urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega(nyina w’umwana wahohotewe)ko zitafatwa nkikimenyetso simusiga kuko yavuze ibyo yabwiwe na nyina w’umwana.

impamvu ya 2

urukiko rwaseseguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha kijyanyan’amashusho (video)agaragaza uregwa ari kumwe nuwahotewe.

impamvu ya 3

urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo zumwana wahohotewe aho yagaraje uwamusambanyije.

nyuma yizimpamvu ubushinjacyaha bwifujeko Ko hakakirwa ubujurire bw’ubushinjacyaha kuko ubujurie bufite ishingiro kuberako bwatanzwe munzira zanyazo.

munyandiko zagiye hanze ubushinjacyaha bwagize buti twifuza “kwakira no kwemezako ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko kuko bwatanzwe munzira zikurikije amategeko’

ubushinjacyaha bwakomeje bwifuzako imikirize yuru rubanza yahinduka uko yakabaye , bongera gusabako Titi Brown ahamwa n’icyaha yahoze akurikiranyweho cyo gusambanya umwana ndetse agahanishwa ibano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *