wex24news

nigeria;mu cyiro cyimideli charity nyabongo yegukanye igihemo

Umunyamideli Anna Charity Nyabonyo,wo muri uganda yatsinze bagenzi be bo muri Afurika atahana igihembo cya ‘Afrimact Model’ mu birori byabereye muri Nigeria.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabaye ku itariki 01 Ukuboza 2023. Byari bigamije kwerekana urwego imideli yo muri Afurika igezeho ari nako haganirwa ku buhanzi, umuco n’ubukerarugendo

Nyabonyo ni umunyamideli uyobora Miss Africulture akaba ari mu bo muri ’Top Model Uganda’, ishami ry’u Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye na Sqoop, yasobanuye ko igihembo yatwaye gisobanuye kudacika intege, ari byo byamugejeje ku ntsinzi. Yagize ati “Ndashishikariza abanyamideli bose kudacika intege, ntihakagire ubabuza kuba abo muri bo”.

Nyabonyo yavuze ko igihembo yatwaye ari amahirwe azamufasha gukangurira abakiri bato gukunda imideli. Ikindi kandi azagerageza kwerekana ko intsinzi itagira umupaka buri wese yabigeraho. Ati “Buri wese mu nzira yahisemo yagera kuri byinshi. Ntimuzaterwe ubwoba n’intangiriro mwagize, muhitemo neza birashoboka”.

Nyabonyo afatanya kumurika imideli n’akazi ko gupima ubutaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *