wex24news

nyabihu: urupfu rwa gitifu rwashenguye benshi mubo yari ayoboye

Urupfu rwa Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu rukomeje gushengura abarimo abo bakoranye n’abaturage bavuga ko Imana yacyuye Intore yayo.

Inkuru y’urupfu rwa Byukusenge Emmanuel yasakaye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukuboza 2023, yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Uyu mugabo usize umugore n’abana batanu, kuva mu 2021 yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora Umurenge wa Rurembo wo muri Nyabihu.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge yayoboraga n’uwo yahozemo bavuga ko yari umuyobozi mwiza kandi wita ku nshingano yahawe.

Uyu yagize ati ” Kubona ibyo tuvuga kuri Nyakwigendera ntibyoroshye kuko dusigaranye icyate kitoroshye. Uburyo yakoraga, urugero yatangaga, impanuro n’ibindi ntarondoye. Abeza ntibarama, agiye tumukunze tuzahora tumuzirikana.”

Umwe mu bakoranye na Byukusenge wari uzwi ku izina rya Muntu w’Imana yavuze ko bashenguwe n’urupfu rwe gusa bakaba baramwigiyeho byinshi byabafashije kwesa imihigo.

Yagize ati “Kwicisha bugufi, kujya inama, gukunda umurimo tuzahora tubimwibukiraho.”

Abazi nyakwigendera bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *