wex24news

abarimu basabye leta kubona aho kurambika umusaya bitabagoye.

kUmunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu basabyere leta ko bashyirirwaho gahunda yo kubona amacumbki muburyo butabagoye.

umwe mubarimu wavuze mwizina ryabangenzi be witwa Nambajimana Jean Pierre yavuze ko leta y’ urwanda yabafashije byinshi ariko bagifite nikibazo cyo kubona aho barambika umusaya bitabahenze.

ati ”nyakubahwa minisitiri turabashimira ibyo mwatungejejeho ariko turabasaba ko mwadushyuiriraho gahunda yo kubona amacumbi bitatugoye”.

kadi yakomeje asaba leta ko yabongerera amahugurwa mukongera ubumenyi kugira ngo batange uburezi bufite ireme.

ikidi yagarutseho ni ugusaba leta ko yakorohereza abarimu mukubonana buruse kugira ngo bakomeze bazamure urwego ry’ubumenyi mugutanga amasomo neza.

minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard yijeje abarimu ko leta y’urwanda izakomeza gufatanya nabo

ijambo rya minisitiri twagrayezu kubarimu.

zimwe murigahunda leta yagiye ishyiriraho abarimu nko gukorana na umwarimu sacco, kubongerera umushahara,gahuhunda ziborohereza kubona serivise byoroshye

Minisitiri yasubije Nambajimana, abwira abarimu ko Leta y’u Rwanda ntacyo itakora ngo mwarimu abeho neza, kandi ko ibibazo yabajije bizabonerwa igisubizo.

ati”nacyo yutakora ngo umurezi emere neza kadi icyo tudafite ntitwakibaha”.

avugako ibibazo byarimu byose leta ibizi iri gushyiraho gaunda zo kubikemura kugirangi uburezi bukomeze kugira ireme.

Ati dukomeje kongera ireme ry’inyigisho mumashuri atadukanyeno kongera ibikorwa remezo hazanahuzwa integanyanyigisho n’icyerekezo cy’Isi turimo n’isoko ry’umurirmo rya none ndetse n’ahazaza mu guhugura abarimu mu buryo bushya bw’imyigishirize no kwifashisha ikoranabuhanga mu kazi kabo.

hashimiwe abarimu bahize abadi mumyinyigirishirize

Yavuze ko Leta itanga amahirwe yo guha abarimu gukomeza kongera ubumenyi, no kubaha amahirwe yo kwiga mu byiciro bya Kaminuza, avuga ko hari abarangije muri Kaminuza mu kiciro cy’uburezi bagera kuri 57 kandi bazatangira guhemberwa ikiciro bafite cya A0 muri uku kwezi k’Ukuboza, mu turere twose barimo.

Ati “Amashuri yacu nderabarezi tuzayongerera ibikorwa remezo ndetse n’amashuri yo kwitorezamo byegeranye, dufasha abanyeshuri bashoboye kuyagana no kubafasha mu myigire yabo, nk’uko Leta y’u Rwanda ibafasha gutanga 50% k’uruhare rw’umubyeyi”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu burezi hakiri byinshi byo gushyiramo imbaraga, birimo guha umunyeshuri ubumenyi bw’ibanze, no kubaha umwanya uhagije, gufatanya n’ababyeyi, guhuza uburezi n’uburere, harimo no gukoresha umuyoboro w’uburezi himakazwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, kuko bizatuma abakiri bato bigiramo umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Hari no guteza imbere ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere uburyo bw’imyigire igezweho, bikazashyirwamo imbaraga mu byiciro byose no kongera ibikoresho mu myigire y’abanyeshuri.

Muri ibi birori, abarimu babaye indashyikirwa 1058 bahawe ibihembo bitandukanye, birimo na telefone zo gukomeza kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga (ICT).

abarezi bahize abandi arahebwe

Amashuri 5 yitwaye neza mu mitsindire y’ibizamini bya Leta umwaka 2022/2023, mu byiciro byose birimo n’amashuri y’ubumenyi rusange na TVT na yo yahawe ibihembo.

Izi telefone bahawe zizajya zihamagara uwo ari we wese mu gihe cy’umwaka ku buntu, ndetse anakoreshe Internet ya buri munsi na yo izamara umwaka.

Uyu munsi wa mwarimu wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu dukeneye mu burezi twifuza.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *