wex24news

Diamond Platnumz ajyiye kugirana amasezerano n’umuhanzi Aslay

Diamond Platnumz ajyiye kugirana amasezerano n’umuhanzi Aslay kugira ngo amusinyishe muri WCB Wasafi asangemo ; Zuchu , Mbosso na D Voice winjiyemo vuba.

Mkubwa Fella Umuyobozi mukuru wa Wasafi wahoze ari umujyanama wa Aslya mu bya muzika ubwo yari muri Yamoto Band yahishuye ko WCB ijyiye gusinyisha uyu Aslya muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Naenda kusema, Inauma,Natamba.

Fella yafashije Aslay nabadi bahuriye mu itsinda Yamoto Band, mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi FM, uyu mugabo yagaragaje uko hari gahunda yo gusinyisha Aslay agasinya muri Lebal ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Fella ati:”Ubwo Mbosso yagendaga akava muri Yamoto Bandi akajya muri WCB Wasafi nasaga n’ubonye umugisha wanjye, na cyane ko Diamond yabaye icyamamare mbere akaba arinawe unyakira.

Ubu rero ndimo kuvugana na Naseeb [Diamond Platnum], Imana n’ibyemera nawe azajyayo kuko , ASlay ni umwana ufite impano ikomeye”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *