wex24news

ibyaranze uruzinduko rwa myugariro wa Arsenal Jurriën Timber mu rwanda

tariki 14/04/2023, ni bwo myugariro wa Arsenal Jurriën Timber yasesekaye mu Rwanda aje muri gahunda y’amasezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’ikipe ya Arsenal, arimo kwamamaza vist Rwanda.

Jurriën Timber kadi yaanazanye n’umukunzi we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali banashyira indabyo kumibiri ihashyinguye.

Nyuma berekeje kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho yasanzeyo abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda, ndetse anaganira n’abakinnyi b’ikipe y’abakiri bato ya AS Kigali.

Nyuma Jurriën Timber yerekeje n’umukunzi i Remera asura ahari kubakwa Stade Amahoro, Stade biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izasozwa mu mwaka utaha wa 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *