wex24news

amadarubindi ya” vision pro ” apple azasohoka mu 2024

Abakunzi  b’ikoranabuhanga icyobari  bahishiwe mu ntangiriro z’a 2024, yumvikanye bwa mbere mu nama ngarukamwaka, itegurwa n’ikigo gikomeye ku Isi mu by’ikoranabuhanga, Apple, izwi nka ‘WWDC [World Wide Developers Conference]’, yabaye muri Kamena uyu mwaka.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Apple, bwatangaje ko hari amadarubindi y’akataraboneka y’ikoranabuhanga azashyirwa ku isoko bitarenze igihembwe cya mbere cya 2024.

Aya madarubindi azajya acomekwa ku muriro, umuntu abe yayakoresha byibuze amasaha abiri utarashiramo. Byitezwe ko azajya ku isoko agura $3,499.

Buri jisho rya Vision Pro, rizaba rifite resolution ya 2880 ku 2880. Bisobanuye ko zizaba zifite ubushobozi bwo kugaragaza buri kimwe cyose kigize ishusho cyangwa ikintu uyambaye ari kureba, ku rwego rwo hejuru kandi mu mwimerere wacyo.

Uzajya aba ayambaye azajya abona n’agasimba gato kaba kari ku nyoni imuri imbere, cyangwa buri kintu cyose kiri mu isura y’umuntu runaka kabone n’ubwo yaba ari mu ntera ndede uvuye aho uri.

Ni ibisanzwe ko hari andi madarubindi wambara akagukinga izuba ku buryo ushobora no kutayareberamo ngo ubone neza ibiri imbere yawe.

Icyihariye kuri aya ya Apple, ni uko afite za camera ku mpande zombi, ku buryo zifata amashusho y’ibiri kubera aho, maze ukayabonera imbere ndetse ukumva n’amajwi yose y’ibiri kuhavugira, hifashishijwe ikoranabuhanga aya madarubindi yubakanye.

Uba umeze nk’umuntu uri kureba televiziyo mu buzima busanzwe ariko amashusho ukayabona mu buryo bugezweho bwa 3D.

Ikindi ni uko ushobora kwifashisha ijwi ryawe, maze ukaba wategeka aya madarubindi gukora icyo ushaka. Ashobora kwifashishwa nk’amaso cyangwa intoki, akagufasha kuguha amakuru yimbitse.

Urugero ugiye nko mu isoko guhaha, ukayambara hanyuma ukareba igicuruzwa runaka, ushobora gukoreshwa ijwi maze ukayategeka kukikwereka mu mpande zitandukanye, kukigira kinini cyangwa gito, ku buryo ibyo wari gukoresha intoki zawe yabigufasha mu kanya nk’ako guhumbya.

Bitandukanye n’irindi koranabuhanga nk’irya ‘Virtual Reality’, aya madarubindi ntagira aho gukanda mu gihe ukeneye kuyakoresha ikintu runaka, ahubwo bishobora gukorwa hifashishijwe intoki cyangwa amaso.

ese bikora bite? Ambara aya madarubindi n’urangiza utunge agatoki imodoka ikwegereye, use nk’ukazunguza [agatoki]. Ibyo uri gukora ayo madarundi azajya ahita abigufashamo ku buryo uko ubikora ari nako ubireba nk’ibiri kuba kandi mu by’ukuri mu buzima busanzwe bitari kuba. Ni nako bizajya bigenda ku byo uzajya urebesha amaso.

Aya madarubindi mu gihe yagiye hanze, azajya akoreshwa cyane mu kureba filimi muri za sinema, gukina imikino yo ku ikoranabuhanga, n’ibindi byinshi.

Kuko aya madarubindi azajya acomekwa ku muriro, iri koranabuhanga rizafasha mu kugenzura imikoreshereze yayo y’umurimo n’umutekano w’amakuru yayo yose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *