wex24news

ese Gukora umuziki usanzwe n’icyaha ! Ukuri ku bahanzi bava muri muzika ngo bahunze ibyaha

Meddy watangaje ko agiye agatangira kuririmba no gushyira hanze indirimbo zerekeye ijambo ry’Imana, undi wahoze muri Dream Boyz yatangaje ko ahagaritse umuziki ayobotse Imana.Ese koko‘Secular Music’ iri ugukora ibyaha kuki badakuraho indirimbo bashyize kuri social media zabo ?

Ijambo ‘Secular Music’, risobanuye gukora umuziki udafite itorero na rimwe ushigiyeho, bisobanuye ko ari umuziki urebana ni ndirimbo zigaruka k’ubuzima rusange bwa buri munsi bw’ikiremwa muntu.Muri iyi nkuru yabo kandi, bavuze ko kandi iriijambo ‘Sacred Music’ , risobanuye gukora umuziki ugaruka ku itorero / idini runaka.Batanze ingero nka ; Catholique na Prostestant.

Itandukaniro ry’injyana zombi; Sacred Music na Secular Music ryose rigaragarira mu magambo y’uwanditse iyo ndirimbo n’ibyo yashatse ko abantu bumva.Iyo abantu bari mu bya mwuka, bagahitamo kuramya, bumva izahimbiwe Imana, ariko iyo bari mu buzima busanzwe bumva izisanzwe.

Ese ni iki Bibiliya ivuga ku ndirimbo twumva umunsi ku munsi ?

Mu gitabo cya 1 Abakorinto ba 15:14 hagira hati:”Nuko none ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge”.

ESE KUMVA CYANGWA GUKORA INDIRIMBO ZITWA IZ’ISI [Secular Music ] NI ICYAHA ?

Mu gusubiza iki kibazo, twifashishije inyandiko y’ikinyamakuru cyitwa Freegrace.com, iki kinyamakuru cyasubije iki kibazo mu mwimerere wacyo.

Ati:”Ushobora kwibaza ngo kumva indirimbo zitari izo mu rusengero [Secular Music] ni icyaha.Igisubizo ni , OYA. Kuko nta kintu na kimwe wakoze ngo ubone agakiza ni nayo mpamvu nta kintu cya kwambura ako gakiza.Umuntu abeshejweho n’ubuntu bw’Imana kumva umuziki ntacyo byahindura na kimwe, nta mwizera n’umwe wahindurwa no kumva umuziki usanzwe kabone nubwo waba ari mubi.

Ntabwo umuziki uwari we wese , wakwitwa umuziki wa Satani,kuko indirimbo mbi ari izisingiza ibiyobyabwenge , kugira nabi, ubusambanyi ,… ariko izitari izo, zigaruka k’ubuzima busanzwe bushobora gutuma habaho imibereho myiza y’abayumva.Iyo ntabwo yakwitwa iya satani”.

Mu gukomeza gusobanura niba kumva indirimbo z’Isi ari icyaha. Iki kinyamakuru kigira kiti:” Gukora icyaha , ni ukwica itegeko rimwe mu mategeko y’Imana nk’uko bigaragara muri 1Yohana 3:4.Nta tegeko twavuga ko riba ryishwe iyo umuntu runaka yumvise indirimbo y’Isi”.

Mu gitabo cya Abaroma 14:23 haranditse ngo :”Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwiza kiba ari icyaha”.Mu gutanga uyu murongo , iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umuntu wese atumva indirimbo zahimbiwe Imana ngo agaragaze ko ari umwizera Mana ndetse n’indirimbo z’Isi zitagaragaza ko uzumva ari umubyaha.

Ibi biratuma kuvuga ko , ukora umuziki nawe atari umunyabyaha kuko gukora umuziki w’Isi bitandukanye no kuba wica amategeko y’Imana mu gihe utaririmba ibiteye isoni cyangwa ngo ujye mu bikorwa bibi uri muri uwo muziki.

Mu gitabo cya Abafilipi 4:8 haranditse ngo :”Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose , nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabo ishimwe abe ari byo mwibwira”.

Iki kinyamakuru gisaba abahanzi gukora ibyo uyu murongo uvuga kugira ngo batavaho bakora ibitarimo kubahwa cyangwa bagakora ibiteye isoni bikabona kubabera icyaha.

ESE NI NGOMBWA KO BAVA MU MUZIKI WA SECULAR BAKAVUGA KO BAKIRIYE AGAKIZA ?

Igisubizo cy’iki kibazo ni ‘OYA’, singombwa ko abo bahanzi bahagaritse umuziki wa Secular , bavuga ko bakiriye agakiza kuko gukora umuziki witwa uw’Isi atari ugukora ibyaha.

ESE NIBABA BAFITE URUBANZA RWABO ?

Birashoboka ko umuhanzi warengerewe n’ibyaha yakoreraga muri muzika ashobora kuvamo akemeza ko acitse gereza y’ibyaha ariko ni ibintu akwiriye kuvuga ku giti cye, mu mutima we atabishyize ku karubanda.

Uku kuvuga ko avuye muri muzika akajya gukizwa bituma n’abandi bari bafite umutima wo gukunda umuziki bawuzinukwa burundu nyamara ntakibazo cyawo.

Hari umuziki uruhura umutima w’abababye, hari umuziki ubuza abantu gukora ibyaha, hari umuziki utuma abantu bakundana n’ibindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *