wex24news

fifa yatangaje igikombe cyisi cy’Amakipe kizaba bwa mbere mu 2025 cyitabiriwe n’amakipe 32,

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba bwa mbere mu 2025 cyitabiriwe n’amakipe 32, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe aturutse mu mpuzamashyirahamwe esheshatu, aho u Burayi buzaba bufitemo amakipe 12 naho izindi mpuzamashyirahamwe zirimo CAF ya Afurika zigiremo amakipe ane.

Chelsea, Real Madrid na Manchester City zabonye itike kuko zatwaye UEFA Champions League mu myaka ine iheruka. Arsenal yabona itike iramutse itwaye iri rushanwa muri uyu mwaka w’imikino.

Andi makipe yabonye itike ni Bayern Munich, Paris Saint-Germain, Inter Milan, Porto na Benfica binyuze ku buryo ahagaze ku rutonde rw’amakipe y’ibigugu i Burayi.

Umugabane wa Afurika uzahagararirwa na Al Ahly yo mu Misiri na Wydad AC yo muri Maroc, mu gihe andi makipe abiri azamenyekana nyuma.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeje aya makuru mu nama yabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite ku Cyumweru.

Iri rushanwa ryavuguruwe rizajya rikinwa mu gihe FIFA yari isanzwe iteguramo Confederations Cup yahuzaga amakipe y’ibihugu, umwaka umwe mbere y’Igikombe cy’Isi.

Amakipe azajya aba agabanyijwe mu matsinda umunani, ane ahure hagati yayo mu itsinda, abiri ya mbere ya mbere akomeze muri 1/8 aho hazajya hakinwa umukino umwe kugeza ku wa nyuma. Nta mwanya wa gatatu uzahatanirwa.

FIFA yavuze ko aya matariki yo mu mpeshyi yafashwe mu rwego rwo kugira ngo atabangamira imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino ku makipe atandukanye ndetse abakinnyi babashe kuruhuka.

Uru rwego rwatangaje kandi ko guhera mu Ukuboza 2024, hazatangira gukinwa Intercontinental Cup, irushanwa rizajya rihuza amakipe yatwaye Champions League binyuze muri za kamarampaka.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gisanzwe kiba buri mwaka, hagati mu mwaka w’imikino, kigahuza amakipe arindwi yo mu mpuzamashyirahamwe esheshatu.

Manchester City yatwaye UEFA Champions League izahura na Urawa Red Diamonds yo mu Buyapani ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2023.

Undi mukino wa ½ w’iri rushanwa riri kubera muri Arabie Saoudite, urahuza Al Ahly yo mu Misiri na Fluminense yo muri Brésil kuri uyu wa 18 Ukuboza, saa Mbili z’umugoroba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *