wex24news

Ruswa iravuza ‘Ubuhuha’  mu kubaka binyuranyije n’amategeko

Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa naTransparency International Rwanda, bwerekanye ko ruswa yagabanutseho 7.10% ariko yiganje cyane mu kubaka binyuranye n’amategeko.

Mu bushakashatsi bwamuritswe mu ntangiriro z’uku kwezi na  Transparency International Rwanda, igaragaza ko abayitanze cyangwa abayisabye bavuye kuri  29.10% mu mwaka 2022,ubu biri kuri 22.10%. Ni ukuvuga ko yagabanutseho 7.10%.

TI Rwanda mu bushakashatsi yagaragaje ko muri serivisi yo gusaba kubaka binyuranye n’amategeko ruswa irimo ku kigero cya 52.40%. Ni mu gihe mu gusaba icyangombwa cyo kubaka iri kuri 34.90%.

TI Rwanda yerekana kandi ko muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri , mu burezi bw’imyaka 12 ,bifite 25%, mu gihe cyo gukora ibizami bya permi, Polisi yo mu muhanda, irimo ruswa ingana na 19.40%.

Mu gihe cyo gutanga akazi ku bo mu nzego z’abikorera,ruswa igaragaramo ku kigero cya 17.40%.

Mu guhabwa isoko ryo gutwara abantu mu buryo bwa rusange byifitemo 16.60%, mu mashuri ya Tekiniki,Imyuga n’Ubumenyingiro iri kuri 16.60%.

Abacamanza kandi bagaragayeho ruswa mu gihe basuzuma imanza ku kigero cya 14.80%.

Gusabwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi ngo ugere mu rugo byagaragaye ko harimo ruswa ku kigero cya 14%. Ni kimwe no gusaba guhabwa amazi biri ku kigero cya 13%.

Transparency International Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023 amafaranga yose hamwe yatanzwe muri ruswa angana na 22,814,500 Frw.

Aho yagabanutse ugereranyije n’umwaka wa 2022 kuko hari hatanzwe 38,352,563 Frw . Ni mu gihe mu mwaka wa 2021 yari 14,126,000.

Ni ukuvuga ko mu myaka itatu (2021-2023) angana na 75,293,063 Frw amaze gutangwa kuri ruswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi , yashimye intambwe yatewe mu kurwanya ruswa.

Ati “Turashimira intambwe ishimishije n’imbaraga leta yashyizeho mu kurwanya ruswa”

Ati “Cyakora, turacyafite urugendo rurerure. Tugomba gukuraho inzitizi zigihari.”

Akomeza agira ati“Abagira uruhare mu kurwanya ruswa n’abafatanyabikorwa bose bagomba kongera ingamba kandi bagahuza imbaraga muri uru rugamba.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *