wex24news

Goverinoma y’u Rwanda yasinyiye kwakira icyicaro cy’ikigo gishinzwe gukora imiti muri Afurika.

Ikigo ‘African Pharmaceutical Technology Foundation’ cyatangijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, mu 2022 nyuma yo kubona ko mu gihe cya Covid-19 ibihugu bya Afurika byagowe no kubona inkingo z’icyo cyorezo.

Uyu mushinga washowemo miliyari 3$, witezweho guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo ku Mugabane wa Afurika, guteza imbere ubushakashatsi muri iyi ngeri no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tugamije iterambere ry’imibereho y’abatuye umugabane n’Isi muri rusange.

Ni mu gihe Afurika ikura 70% by’inkingo yifashisha ku yindi migabane mu naho yo ikikorera 1%.

Perezida wa AfDB, Dr Akinwumi A. Adesina yatangaje ko iki kigo cyatangijwe kugira ngo gifashe inganda zikora imiti muri Afurika, kugira imikoranire n’izindi nganda mpuzamahanga ndetse no gusangira ubumenyi.

Ati “Iki kigo kizafasha inganda zikora imiti kugera ku ikoranabuhanga no kurisangira ndetse no kugirana ibiganiro n’abafite uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge ku bijyanye n’ikorwa ry’imiti kugira ngo biteze imbere inganda zikorera imiti muri Afurika.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Ubutwererane n’Iterambere mu Budage, Dr Bärbel Kofler, yavuze ko igihugu cye gishyize imbaraga mu gufatanya n’u Rwanda na Afurika mu ikorwa ry’imiti n’inkingo bikorewe muri Afurika kandi ku bw’Abanyafurika.

Ati”Ubufatanye bwa Guverinoma y’u Budage na APTF bushingiye ku ndangagaciro dusangiye, yo guharanira ko abatuye umugabane wa Afurika bagira ubuzima bwiza. U Budage bwiyemeje gufasha Afurika Yunze Ubumwe kugera ku ikorwa ry’inkingo zigera kuri 60% by’izikenewe muri 2040, ndetse turi gufasha gushyiraho ibikenewe byose byakoroshya ikorwa ry’imiti muri Afurika.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko gusinya amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cya APTF, bigaragaza imbaraga z’ubufatanye hagati y’impande zitandukanye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’ubuzima bw’Abanyarwanda n’abatuye Afurika yose.

Ati “Aya masezerano ni ikimenyetso cy’ubufatanye, guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga mu gukora imiti hagamijwe inyungu z’abaturage bacu n’umugabane wose.”

“Ni ikimenyetso kandi kigaragaza ubushake bwo kubyaza umusaruro ubumenyi n’ikoranabuhanga biteza imbere guhanga udushya n’ibyerekeye ubushakashatsi, gusangira ubumenyi. Uko duteraniye aha nagira ngo mbabwire ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.”

Ibi bihuriranye n’uko mu Rwanda hafunguwe icyicaro Uruganda rwa mbere rukora inkingo, BionTech Africa, ruzafasha mu guhangana na Malaria n’igituntu.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko byari bikwiye ko ibikorwa remezo nk’ibi bikwirakwizwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika, APTF igafasha mu kubyubakira ubushobozi.

Hanasinywe kandi amasezerano y’imikoranire hagati ya APTF na Banki y’Ishoramari y’u Burayi [European Investment Bank], azatuma iyi banki itanga ubufasha mu bya tekiniki ndetse igafasha mu kubonera inkunga ibikorwa byo guhanga udusha mu kwita ku buzima bw’abantu no gukora imiti.

Muri Nzeri 2023 Perezida Kagame yari yahuye na Perezida wa AfDB baganira ku mikoranire ku bufasha bwa AfDB mu iterambere ry’urwego rw’ibijyanye n’imiti muri Afurika binyuze mu gushyira mu Rwanda icyicaro cya African Pharmaceutical Technology Foundation.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *