wex24news

urwanda rugiye guhabwa imbagukiragutabara 180 zizifashishwa mugukemura ikibazo cy’ubuke bwazo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje , u Rwanda ruzakira imbangukiragutabara nshya zitezweho gukemura ikibazo cyo mu rwego rw’ubuzima.

abitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite
Nirere Marie Thérèse wari umubwiye ko Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite imbangukiragutabara ebyiri kandi na zo zishaje.

Minisitiri Dr Ndagijimana yari mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Depite Nirere yagize ati “Kwagura ibitaro bya Ruhengeri ni ikintu cyari gikenewe cyane ariko ubwo duherukayo batwerekaga ko bafite ’ambulance’ ebyiri zidahagije bitewe n’ahantu abarwayi baturuka, izo ambulance na zo kandi ubwo zirashaje.”

Yakomeje agira ati “Niba tuvuga ko ibitaro bizagurwa, bikongererwa serivisi bitanga, niko n’abarwayi bazabigana ari benshi kandi baturutse kure, ubwo hazakenerwa za ambulance ziruta izisanzwe zihari.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ikibazo cy’imbangukiragutabara ari ikibazo rusange mu rwego rw’ubuzima ariko hari gushakishwa umuti urambye cyane ko hari izindi nshya 180 zigiye kugera mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Ati “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira ziza kandi mu kuzitanga.”

“Kuzikwirakwiza mu bitaro hagendera kureba nyine izo basanganywe uko zimeze uko zingana ndetse n’inzego z’ubuzima, ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro kugira ngo tuzisaranganye mu buryo bukwiriye kugira ngo zifashe abarwayi kugera kwa muganga mu buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cya ambulance rero kitawemo, zizagenda ziboneka uko ubushobozi buboneka ariko hari n’izatumijweho ubu ngubu zigeze mu nzira.”

Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda, gikunze kugarukwaho n’abaturage ndetse akenshi iyo abayobozi mu nzego z’ubuzima bitabye Inteko Ishinga Amategeko, bakunze kugaruka kuri iki kibazo, babazwa ingamba zihari mu kugikemura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *