wex24news

URwanda rwungutse ikigo gicururiza kuri online cyibanda ku bikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kigo cyashinzwe na Muhammad Ali, Umuhinde umaze imyaka umunani mu bucuruzi bw’ibintu bitandukanye mu Rwanda,ninyuma yaho yarabonye ko isoko ryo murwanda rimaze kwaguka ahita atagiza icyo kigo.
yatagaje ko icyatumye atagiza iryo soko aruko yabonye murwanda hari amahirwe menshi kubashoramari bato na bakomeye kandi ko uba ufite umutekano wa business yawe.
Ikindi kandi ngo nuko yabonye urwanda urakataje mwiterambere kurwengo rw ‘ikoranabuhanga ni myumvire yabanyarwanda yaramaze guhinduka kandi bamaze gusobanukirewa neza ibyerekeye ubucuruzi bwo kuri internent.
Uyu mushoramari kandi aragi ati” naje murwanda mumyaka ishize,najyiye makorera ubucuruzi butandukanye nahantu abanyamahanga bakwiye kwibera no gushora imari kuko haratekanye, kandi ikind hayobowe neza.
mumyaka yashize abanyarwanda ntibabashaga kwizera ubucuruzi bwo kuri internent ariko ubu baze guhindura imitekerereze kuburyo ubona biyongera cyane kuko bigaragara ko bamaze gusobanukirwa.

Ibicuruzwa bya Roots Rwanda bivanwa hanze y’u Rwanda ku nganda zikora ibyo bacuraza nka Apple nibindi bikoresho byi koranabuhanga

Ukeneye gusura ibikoresho by’uru rubuga anyura hano www.rootsrwanda.rw.

Mugeni Mireille, umwe mu bakozi ba Roots Rwanda avuga ko ibicuruzwa bafite 90% biba mu bubiko bwabo iyo umukiriya asabye cyangwa atumije biba ngobwa ko bahamagara ku ruganda bakiboherereza, ikindi kandi uguze yishyura ari uko igicuruzwa kimugezeho.

Ati “Ibicuruzwa byacu 90% biba biri muri bubiko bwacu. Iyo umukiliya adusabye igicuruzwa tudafite, duhita tugitumiza ku ruganda. Ushobora kugura telefone hano ikigira ikibazo uri nko muri Amerika ukatumenyesha tukagushakira indi bitewe na garantie ifite.”

Niyigena Emmanuella utuye mu Bufaransa, akaba umwe mu baguze igicuruzwa kuri Roots Rwanda, yavuze ko yabikoze agerageza nyuma akabyishimira, ubu iyo akeneye kugirira impano inshuti ze zo mu Rwanda akoresha uru rubuga .

Ati “Nsanzwe mba mu Bufaransa , hari inshuti yanjye iba hano mu Rwanda yari afite ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko nshaka uko namutungura impano, njya kuri internet , nshakisha urubuga rwo mu Rwanda nakoresha ngira ngo mwohereze impano.”

“Icyo gihe nibwo nabonye Roots Rwanda, ndeba ibicuruzwa bafite mpitamo icyo namugurira, mbona birakunze. Icyo gihe nababwiye ko bayimushyikiriza mbaha aderesi z’aho atuye , nyuma nibwo yambwiye ko byamugezeho, mbona kwishyura. Mu by’ukuri nanyuzwe nubwo bucuruzi bwabo. ”

Irakiza Karim na we ni umwe mu bakoresha uru rubuga bwa mbere akorana na Roots Rwanda yaguzeho mudasobwa (Laptop) bayimugezaho mu rugo ndetse ni nabwo yishyuye icyo yaguze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *