wex24news

Christmas at the beach’ igitaramo cyateguwe na platin .

Nemeye Platini na DJ Sonia bagiye gusangirira Noheli n’abakunzi babo ku mucanga w’i Karongi, mu gitaramo bise ‘Christmas at the beach’ giteganyijwe kubera ahitwa Carnival Beach ku wa 23 Ukuboza 2023.

Iki gitaramo kizayoborwa na Lucky Nzeyimana, Platini yagize ‘’ati’’iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusangira Noheli n’inshuti ze ndetse n’abakunzi be bifuje kucyitabira.

Ati “Mu minsi mikuru usanga abanyamujyi bashaka ahantu basohokera mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa, niyo mpamvu natekereje iki gitaramo mu rwego rwo gusangira Noheli n’abakunzi banjye.”

Uretse kuba igitaramo gisanzwe, Platini yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, aho abazacyitabira bazagira umwanya wo gutembera Akarere ka Karongi bakirebera ibyiza bigatatse.

Platini ugiye gutaramana n’abakunzi be i Karongi asoje umwaka ari umwe mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, kuri ubu akaba akunzwe mu ndirimbo nka ‘Same as me’ yakoranye na Linda Montez, aherutse gusohora, Slay  n’izindi nyinshi.

dj sonia umuvanzi wumuziki azaba ahabaye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *