wex24news

guhangana gukomeye hagati ya kigali boss babes na zari hassan

Hashize iminsi mike Zari atangaje ko agiye gutaramira i Kigali, aho agiye gukorera bwa mbere ibirori bya ‘All White Party’ bimenyerewe kubera muri Uganda.

ikigitaramo kizabera akabali ahazwi nko muri ‘The Wave Club’ gaherereye i Remera.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu mugore yakoreye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize kikaba kimwe mu byitabiriwe n’abantu benshi batandukaye biganjemo ibyamamare.

Mu gihe ageze kure imyiteguro y’iki gitaramo, bishobora kutazoroha kuko umunsi yagiteguriyeho wahuriranye n’uw’icy’itsinda rya Kigali Boss Babes rigizwe n’abagore b’ikimero bafite agatubutse ndetse bazwiho kubaho ubuzima buhenze.

Abajijwe niba atari ukubangamira igitaramo cya Zari The Boss Lady cyangwa guhangana n’uyu mugore uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Alliah Cool ubarizwa muri Kigali Boss Babes mu kiganiro ya giranye nakimwe mubinyamakuru byandika murwanda yavuze ko ntaho bihuriye ngo kuko barateguye nawe arategura.

Ati “Twe ni igitaramo twari tumaze igihe twarateguye mu rwego rwo kumurika umushinga wa filime igaruka ku buzima bwacu bwa buri munsi, rero ntabwo twari kugisubika ngo ni uko hari undi ufite ikindi. Nta hangana ribirimo kuko abantu bagira amahitamo yabo kandi umujyi utuwe n’abantu benshi nibaza ko bakoze ibyabo tugakora ibyacu twese byagenda neza.”

Kuba Kigali Boss Babes yateguye igitaramo kizitabirwa n’abazaba bambaye imikara, mu gihe Zari The Boss Lady we icye kizitabirwa n’abambaye umweru gusa kandi bikaba byateguwe ku munsi umwe nibyo byatumye bamwe babifata nk’ihangana hagati y’aba bagore.

Nubwo Kigali Boss Babes bataramara kwemeza aho igitaramo cyabo kizabera, hari amakuru avuga ko bari mu biganiro na hoteli zitandukanye mu Mujyi wa Kigali ku buryo igihe icyo aricyo cyose batangaza amakuru yuzuye y’igitaramo cyabo.

Andi makuru ari kuvugwa ni uko itike ihenze mu gitaramo cya Kigali Boss Babes izaba igura miliyoni 5Frw mu gihe iyo mu gitaramo cya Zari The Boss Lady izaba igura miliyoni 1,5Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *