wex24news

igitaramo cy’umuhanzi nyarwandaYago Pon Dat imyiteguro yacyo irarimbanyije.

Yago Pon Dat mu myiteguro ya nyuma y’iki gitaramo, aho ari kumwe nabangenzibe bo mw’itsinda ry’abacuranzi rya Symphony Band.

Mu kiganiro nitangaza makurue, Yago yavuze ko imyiteguro y’igitaramo cye igeze ku cyigero cya 60% mu gihe ibisigaye ari kubikoraho ku buryo umunsi w’igitaramo uzagera byose byuzuye.

Ni umuhanzi wavuze ko yiteguye gukora igitaramo cya Live ijana ku ijana, ahamya ko abazacyitabira bazataha banyuzwe n’umuziki w’umwimerere.

Uyu muhanzi wahishuye ko igitaramo cye kizitabirwa n’ababyeyi be. Yavuze ko mu bintu bitatu by’ingenzi byatuma abantu bitabira igitaramo cye harimo kumushyigikira cyane ko ari umukozi wagerageje kwirwanaho mu muziki nta we yubakiyeho.

Ikindi ni uko harimo abahanzi bafite ubutumwa butandukanye yaba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda buriwese araza kwishima bitewe nibyo akunda.

Yago yavuze ko nta bwoba na buke afite bw’uko abafana bashobora kuzaba bake mu gitaramo cye cyane ko agiteguye nk’umuhanzi mushya mu muziki w’u Rwanda kandi wazamutse neza .

Yago Pon Dat umaze umwaka umwe atangiye umuziki, igitaramo cye cya mbere kizaririmbamo abahanzi bavuye hanze y’u Rwanda barimo Levixone wo muri Uganda, Kirikou Akili na Double Jay b’i Burundi nabahanzi baririmba izo kuramya no guhimbaza imana.

Abahanzi bo mu Rwanda bazafasha Yago kumurika album ye barimo Aline Gahongayire, Chriss Eazy, Bushali na Niyo Bosco.

Iki gitaramo kizaba kiyobowe na MC DJ Phil Peter na Anita Pendo kizabera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023.

Yago yinjiye mu muziki tariki 11 Ugushyingo 2022, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Suwejo” ari na yo yitiriye iyi album.

Ni indirimbo yishimiwe cyane yongera imbaraga uyu muhanzi wahise akomezanya muzika n’imbaraga nyinshi muri uru rugendo rushya yari atangiye.

Mbere yo kumurika album yahaye abakunzi b’umuziki indirimbo 13 zirimo “Original Kopy”, “Rata”, “Si swing”, “Umuhoza”, “Alright”, “True Love”, “Yahweh”, “My Love”, “Seka Rwanda” n’izindi nyinshi zirimo n’iyitwa ‘Vis à vis’ aherutse gusohora.

Muri izo ndirimbo harimo ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi nka Bushali bakoranye “Naremeye” na Ketchup wo muri Nigeria bakoranye iyo bise “Bedroom Calypso”.

Ni indirimbo zose yatunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho, zisohotse mu gihe cy’umwaka amaze mu muziki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *