wex24news

Injira ahagiye kubera igitaramo cya Yago ushobora gutungurana mu ndirimbo za Noheli-AMAFOTO.

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 nk’uko byari byitezwe na benshi Yago agiye kumurika Album ye ya mbere yise ‘Suwejo’.

Uyu musore w’imyaka 29 yinjiye mu muziki mu mpera z’umwaka wa 2022.

Mu mwaka umwe amaze yinjiye mu muziki amaze kweguka ibihembo 2 nk’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka harimo icya Isango na Muzika Awards.

Ahantu hagiye kubera iki gitaramo Yago azagufashwamo n’abahanzi yamaze gutangaza barimo Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Bushali, Levixone, Double Jay na Kirikou Akili.

Hakaza kandi n’abashyushyarugamba babigize umwuga bakanaza n’imbere mu kuvanga umuziki Anita Pendo na Phil Peter nabo baza kugenda bakuranwa.

Yago yatangaje ko hari abahanzi bazagutungurana ku rubyiniro barimo Inyogoye.

Hakaza kandi n’indirimbo zitari zasohoka muri 14 zigize Album ye aririmba kimwe n’izindi ebyiri z’abandi bahanzi.

Ibyitezwe akaba ari uko uyu muhanzi aza kwinjiza abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Noheli yifashishije indirimbo z’uyu munsi mukuru wizihizwa n’abatari bacye nka ‘Mary Did You Know’.

Ahagiye kubera iki gitaramo hakaba harimbishijwe na kompanyi ya Gorilla Events Ltd mu gihe abinjira bose bari kwakirwa na Uno Protocol.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *