wex24news

Abahanzi 10 basozanije umwaka umugisha wo gukora mu biganza bya Perezida Kagame-AMAFOTO

Umwaka wa 2023 wabaye umwaka w’amateka mu myidagaduro nyarwanda binongera imbaraga mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi bishingiye ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye n’uburyo Perezida Paul Kagame yagiye abyitabira anakira bamwe mu bahanzi icyizere n’ibyishimo birushaho kwiyongera.

U Rwanda ubona ko rukomeje gushyira imbaraga zikomeye mu gukomeza guharanira guteza imbere ubuhanzi ndetse no kuba rwaba igicumbi cya Afurika ushingiye ku bikorwaremezo bikomeje kubakwa umusubirizo n’amasezerano y’igihe kitari gito yamaze gushyirwaho umukono hagati yarwo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye.

Hamwe n’uyu mujyo, mu 2023 u Rwanda rwakomeje kugenda rwakira ibikorwa bitandukanye birimo ibirori n’ibitaramo bikomeye nubwo bitari ubwa mbere Perezida Kagame agaragara ari kumwe n’abahanzi yaba mpuzamahanga cyangwa bo mu Rwanda ariko binyuranye n’indi myaka byanyuze benshi.

Birumvikana cyane kuko Isi y’ikoranabuhanga yamaze gutera imbere ku buryo amakuru asigaye yihuta kurusha mbere, bijya gutangira ibyo kubona Perezida Kagame ari kumwe n’umuhanzi byahereye kuri Christopher Muneza wasabye ifoto Umukuru w’iguhugu ubwo bahuriraga mu musangiro wo ku wa 02 Nyakanga 2023 hizihizwa imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Uyu muhanzi yagaragaje ko yanyuzwe cyane anavuga ko akabije inzozi nk’uko yabishyize mu butumwa bwaherekeje ifoto y’amateka ari kumwe na Perezida Kagame ati”Ibihe bitazibagirana kubasha kwifata ifoto ndi kumwe n’uwo mfatiraho icyitegererezo.”

Nyuma gato mu bihe by’iserukiramuco ngarukamwaka rya GOA [Giants Of Africa] no mu bihe by’umuhango mpuzamahanga w’itangwa ry’ibihembo bya Trace Africa hari abahanzi barimo ababanyarwanda nabo babashije kugira amahirwe n’umugisha wo guhura bakanabasha gukora mu biganza bya Perezida Kagame ari nabo tugiye kugarukaho.

Perezida Kagame na Christopher Muneza mu ifoto yihariye imyidagaduro y’ukwezi kwa Nyakanga 2023

1.Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz]

Uyu muhanzi w’imyaka 34 n’abana 4 barimo n’abatatu aheruka gutembereza u Rwanda, ubwo yataramiraga abitabiye GOA hari tariki 13 Kanama 2023, nyuma yo kuva ku rubyiniro hagiye hanze amafoto ari kumwe na Perezida Kagame akunze kugaragaza mu bihe bitandukanye ko anyurwa n’imiyoborere ye.

Urugero ni ubwo yari ku rubyiniro rwa GOA yumvikanye agira ati” Iyo uje mu Rwanda uhita uhakunda, kubera amahoro, umujyi usukuye ndetse ibintu byose biri ku murongo. Nyakubahwa Perezida nterwa ishema nawe, mu by’ukuri turagukunda, turagukunda kandi cyane.”

Perezida Kagame na Diamond Platnumz washimangiye ko aterwa ishema n’imiyoborere ye

2.David Adedeji Adeleke [Davido]

Uyu mugabo w’imyaka 31 umaze kwibaruka abana bagera kuri 6 barimo umuhungu we umwe uheruka kwitaba Imana, yubatse ibigwi mu muziki w’Isi,yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Ntabwo bwar ubwa mbere Perezida Kagame na Davido bahuza ibiganza kuko no mu mwaka wa 2014 ubwo yagenderaga u Rwanda akanahakorera igitaramo Perezida Kagame n’umuryango we bagiye kwakira uyu muhanzi ku kibuga cy’indege.

Davido ni ibintu byamukoze ku mutima icyo gihe ku buryo mu kiganiro kimwe yatanze yagaragaje ko yishimye bikomeye ati”Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida.”

Akomeza agira ati”Ndibuka ngera mu Rwanda byari byiza cyane Perezida yaje kunyakira ku kibuga cy’indege, ibyo bituma numva meze neza cyane kandi nkishimira ibyo niyemeje.”

Kuwa 18 Kanama 2023 amateka yongeye kwiyandika Perezida Kagame ahura na none na Davido bagiranye ibiganiro byihariye nubwo hatigeze hatangazwa ibyo baba barizeho.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga muri Village Urugwiro Davido bari bahuye ku nshuro ya Kabiri

3.Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]

Uyu muhanzi w’imyaka 31 n’abana 2 ku wa 19 Kanama 2023 ubwo yari asoje gutaramira abitabiye GOA hagiye hanze amafoto asuhuzanya na Perezida Kagame.

Ni ibintu byakoze ku mutima wa Bruce Melodie,agaragaza ko ari ikintu gikomeye ati”Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo Umuyobozi w’Igihangange wa Afurika yabihaye umugisha.”

Perezida Kagame na Bruce Melodie mu bayoboye umuziki nyarwanda muri ibi bihe

4.Divine Ikubor [Rema]

Uyu musore w’imyaka 23 wamamaye mu buryo bwihuse bitewe n’indirimbo ye ‘Calm Down’ ubwo yitabiraga Trace Afica Awards ari mu bakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’ibi birori byabaye tariki ya 22 Ukwakira 2023.

Rema nubwo yamaze kugwiza ibigwi yagaragaje ko ari ubwa mbere mu mateka ahuye n’Umukuru w’Igihugu ati”Mvugishije ukuri uyu ni we Perezida wa Mbere mpuye na we mu buzima bwanjye.”

Ashimangira iyi ngingo ati”Nta n’ubwo ndahura na Perazida wanjye, ibi byerekana uburyo yita ku bintu. Si Perezida gusa ni umubyeyi, wita ku baturage, wita ku buhanzi.”

Perezida Kagame na Rema wamushimiye byimazeyo kuba azirikana Isi y’ubuhanzi

5.Semana Kevin [Ish Kevin]

Uyu muraperi w’imyaka 23, ari mu bagize amahirwe yo gusoza umwaka bari mu mubare w’abakoze mu biganza bya Perezida Kagame.

Ibintu yagaragaje ko byamunyuze anashimangira ko amukunda.

Mu magambo ye ati”Inshuti y’Urubyiruko turagukunda cyane Nyakubahwa Perezida.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *