wex24news

manchester united yemeje ko sir jim ratcliffe yaguzemo imigabane

ikipe ya manchester united yemeje ko umuherwe w’umwongereza sir jim ratcliffe yaguzemo imigabane ingana 25%

kuri iki cyumweru nibwo iyi kipe imaze iminsi itorehewe n’ibihe yabitangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo. Sir Jim Ratcliffe iyi migabane ingana na 25% yayiguze agera kuri Miliyari 1.3 y’Amapawundi binyuze muri sosiyete abereye Chairman ya INEOS.

Mu itangazo ikipe ya Manchester United yashyize hanze, yavuze ko inshingano za Sir Jim Ratcliffe ari ukuzajya agenzura ndetse akanayobora ibikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru mu ikipe y’abagabo,iyabagore ndetse no mu makipe y’abato.

Uyu muherwe we yavuze ko intego ye ari ukongera gusubiza Manchester United aho yahoze iri kugasongero itwara ibikombe ndetse anavuga ko yiteguye gukorana na buri umwe uri muri Manchester United haba abakinnyi ndetse n’abatoza.

Mu mwaka ushize nibwo Umuryango wa Glazer usanzwe ufite Manchester United mu biganza wari washyize iyi kipe ku isoko gusa igasaba amafaranga menshi.

Sir Jim Ratcliffe na Sheikh Jassim bin Hamad Al Thani ni bo bari bayoboye abandi mu kwifuza kugura iyi kipe gusa bose nta n’umwe wagejeje amafaranga Glazer yifuzaga.

Sir Jim Ratcliffe ntiyacitse intege yakomeje kwerekana ubushake bwo kugura Manchester United ariko birangira Umuryango wa Glazer umwereye kugura imigabane ingana 25% aho kugura ikipe muri rusange.

Umuryango wa Glazer waguze Manchester United amafaranga angana na Miliyoni 790 z’Amapawundi muri 2005.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *