wex24news

Meddy yavuze icyatumye atitabira ubukwe, The Ben na Pamella bahabwa ubutaka muri Zanzibar (Amafoto)

The Ben na Pamella babanje gufata amafoto mbere yo guhabwa ibyicaro, mu muhango witabiriwe n’inshuti, imiryango baturutse hirya no hino ku isi. Hari abaturutse muri Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi.

Umuhanzi Meddy usanzwe afatwa nk’umuvandimwe wa The Ben yagize inzitizi ntiyaboneka ariko agenera ubutumwa The Ben na Pamella.

Ni ibirori byasusurukijwe mu buryo bwa Kinyarwanda aho Itorero Inganzongari ryabyinnye rikanaririmbira Abageni n’abashyitsi. Abahanzi bagezweho muri iyi minsi Chriss Eazy, Shemi na Okkama batunguye The Ben na Pamella babaririmbira Rahira imaze imyaka 13 igiye hanze. Ni indirimbo The Ben yakoranye na Liza Kamikazi wanatashye ubu bukwe.

Meddy utahabonetse yatanze ubutumwa mu mashusho, avuga ko bitamukundiye kuhagera kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Akazi n’ibindi bitandukanye byatumye ntaboneka. The Ben na Pamella turabashyigikiye. Mbifurije kugira ubukwe bwiza, urukundo ruzabe rwinshi. Imana izabahe Umugisha”.

Umuhanzo wo muri Tanzania, Diamond Platnumz na we yifurije The Ben na Pamella kuzagira urugo rwiza no kwibaruka.

Mu bandi bifurije urugo rwiza aba bageni harimo Ommy Dimpoz wasobanuye ko amaze imyaka myinshi ari inshuti na The Ben na Pamella.

Yabageneye ubutaka ku bwo afite iwabo i Zanzibar nk’impano.

Ati “Mfite ubutaka i Zanzibar mbahayeho igice kuko ndabakunda”.

Umubyeyi wa Pamella na we yabasabiye umugisha ku Mana, abifuriza kuzagira urugo rwiza.

Ati “Pamella yambereye umukobwa mwiza azagire urugo ruhire”.

Umubyeyi wa Mama wa The Ben na we yavuze ko ashimira abantu bose basengeye ubukwe bw’abana babo.

Yasabye The Ben na Pamella kumufata nka mama wabo aho kumufata nka nyirabukwe.

Yabahaye impano ya Bibiliya ndetse abifuriza ijuru.

Ibirori byo kwakira abatumiwe byaranzwe no gutanga impano no kubyina dore ko hari abahanzi benshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *