wex24news

“Biravugwa ko Ubukene bumwugarije” Bite bya Man Martin Ukubise umwaka nta Ndirimbo!.

December 26, 2023 by Shalomi Wanyu

Umuhanzi akaba n’umwanditsi wamenyekanye nka Man Martin,hakomeje kwibazwa n’abatari bacye bakunda inganzo ye niba hari ikimuhugije cyangwa niba koko ubushobozi bugenda bwanga kuko umwaka wirenze nta Gikorwa( indirimbo) ashyira hanze, kuko aheruka indirimbo Taliki 16/12/2022.(NOMADE)

Mu minsi ishije nibwo humvikanye amakuru ashyira ku Gitutu abahanzi bakunzwe batagisohora indirimbo bari Amalon,The Ben n’abandi. Icyakora ntawigeze agaruka kuri Man Martin Umuhanzi w’umuhanga ku rwego Mpuzamahanga kandi nawe ari mubatacyumvikana nk’uko byahoze.

Amakuru dukurura avuga ko Man Martin amikora agenda aba macye biri mu mpamvu zituma atagikorana umurava nk’uko byahoze mbere.

Ni kenshi umuhanzi cyangwa undi muntu uzwi aburirwa irengero bucece ,abantu bakagirango ni ibisanzwe nyamara ari igihombo ku bakunzi b’ibikorwa bye no ku banyarwanda muri rusange!!.

Benshi banavuga ko ubushobozi bukendera iyo umuhanzi ashora imari nyamara ntaho akura ngo asubize aho yakuye bifitanye isano no kudahabwa akazi na ba rwiyemeza mirimo cyangwa ku kudatumirwa mu bitaramo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *