wex24news

Ibyamamare byahesheje u Rwanda ishema ku rwego mpuzamahanga muri uyu mwaka 2023 (Amafoto)

Umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo ndetse hari byinshi bitazibagirana mu mitwe ya benshi byawubayemo mu ngeri zitandukanye. By’umwihariko, mu myidagaduro hari abawusoje babyinira ku rukoma kubera amahirwe n’imigisha bawugiriyemo.

Iminsi isaga 360 igize umwaka harabuho mbarwa ngo ipfundikirwe ndetse bamwe batangiye gupangira umwaka utaha, cyane ko amahirwe, imigisha cyangwa ibibazo bahuriyemoo na byo batekereza ko kwiyongeraho ibindi bibirenze bigoye.

IGIHE yakusanyije urutonde rw’ibyamamare byahiriwe na 2023, ndetse bigahesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Ni urutonde ruriho abazwi mu mideli, umuziki, sinema n’ibindi byerekeye imyidagaduro.

Sherrie Silver

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga biturutse ku kuyobora imbyino zitandukanye zifashishwa n’abahanzi mu bitaramo no mu ndirimbo.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 watangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This is America” ya Donald Glover [Childish Gambino] yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award muri uwo mwaka, ni umwe mu badasiba guhesha ishema u Rwanda aho ari hose.

Sherrie Silver ubusanzwe uba mu Bwongereza, yahesheje ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga biturutse kuri byinshi yakoze bigaragarira amaso.

Muri uyu mwaka, uyu mukobwa ni umwe mu bahawe ibihembo n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TIME Magazine, mu Ugushyingo kubera uruhare bagize mu kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika.

Sherrie Silver ni umwe mu bantu bahesheje ishema u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Bruce Melodie

Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda mu buryo bukomeye ndetse yatangiye gucengera ku isoko mpuzamahanga.

Uyu muhanzi benshi bakunze kwita ‘Munyakazi’ kubera ukuntu ahozaho mu gukora ubutaruhuka, muri uyu mwaka yaratunguranye atangaza ko agiye gukorana indirimbo na Shaggy wabaye ikirangirire ku Isi mu myaka yashize.

Ndetse, mu Ukwakira uyu mwaka bahise bashyira hanze ‘When She’s Around (Funga Macho)’ basubiranyemo. Iyi ndirimbo yambukije Bruce Melodie inyanja ku nshuro ye ya mbere abasha kujya muri Amerika.

Mu ntangiro z’uku kwezi yitabiriye igitaramo yahuriyemo na Shaggy baririmbanye mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour.

Ni igitaramo cyaririmbyemo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Aba bombi bakoze ikindi gitaramo muri Amerika ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 iri mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Melodie kandi muri uyu mwaka yahatanye muri Trace Awards aho yari umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bahataniye igihembo cyegukanywe na Diamond, muri ibi bihembo we yegukana icyo yari ahatanyemo cy’umuhanzi uhiga abandi mu Rwanda.

Bruce Melodie yahiriwe na 2023

Umuhire Eliane

Umuhire Eliane ni umwe mu bagore bakora sinema bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga.

Umuhire w’imyaka 37, izina rye rimaze kurenga imbibi z’u Rwanda ndetse amaze kuba ikimenyabose ku ruhando mpuzamahanga muri sinema.

Uyu mugore yamenyekanye muri filime zitandukanye yagaragayemo zirimo ‘‘Birds are singing In Kigali’’, “Augure” na “Bazigaga” ivuga kuri Zula Karuhimbi warokoye Abatutsi barenga 200 muri Jenoside.

Hari kandi ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown ica kuri Netflix, “A Quiet Place: Day One” y’Inyamerika izajya hanze mu mwaka utaha n’izindi nyinshi, ndetse amaze kwegukana ibihembo bitabarika.

Mu 2024, azagaragara muri filime zo mu Bufaransa zirimo abakinnyi b’ibihangange muri sinema y’iki gihugu. Ku ikubitiro harimo iyitwa “Dans le viseur” yayobowe n’Umufaransa André Téchiné usanzwe afite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu.

Indi filime azagaragaramo yitwa “Mosanne” aho ayikinanamo n’igihangange muri sinema mu Bufaransa, Isabelle Huppert.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, biturutse kuri Filime ‘Bazigaga’, Umuhire yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi wa Filime wahize abandi muri filime ngufi mu bitegurwa na Unifrance na France TV.

Augure/Omen yakinnyemo, imaze iminsi yigwizaho ibihembo ndetse iheruka kwegukana icyo muri Torino Film Festival [TFF] ibera mu Butaliyani, muri Festival International du Cinéma Francophone en Acadie [FICFA] iheruka kuba mu kwezi gushize. Yari yavuzweho nka filime idasanzwe imaze iminsi itwara n’ibindi bihembo byinshi.

Umuhire Eliane ni umwe mu basoje 2023 barahesheje u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga
House of Tayo

Umwambaro w’inzu y’imideli ya House of Tayo yatangijwe na Matthew Rugamba uri mu bahanzi b’imideli bakomeye mu Rwanda witwa ‘Ijezi’ wanyuze mu biganza by’ibyamamare byinshi byaje i Kigali.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’umugore we Leena Al Ashqar bari mu bahesheje umugisha uyu mwambaro muri uyu mwaka wa 2023.

Abandi barimo umunyabigwi Amanda Dlamini, Umunya-Somalia Jamad Fiin ukina Basketball ayihuza n’amahame y’idini ya Islam, akayikina yambaye ‘Hijab’ n’abandi bari hamwe na bo bari mu banyuzwe n’Ijezi.

Ubwo umunyarwenya w’Umunyamerika Kevin Hart aheruka mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, na we yasuye House Of Tayo.

Mu ntangiro z’uku kwezi kandi Junior Nyong’o, musaza wa Lupita Nyongo’o, yaserutse mu birori bya “The Academy Museum Gala 2023” yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda n’inzu y’imideli ya ’House of Tayo’.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantin, ni umwe mu baganuye kuri jezi

Matthew Rugamba watangije House of Tayo ni umwe mu basoje umwaka neza

Christine Munezero

Munezero Christine ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwandakazi bari mu bihe byabo byiza, bijyanye n’ibikorwa akomeje kugeraho by’umwihariko mu 2023.

Uyu mwaka ni bwo yagaragaye ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyagaragaje ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.

Munezero yitabiriye ibirori bitandukanye mu mideli birimo New York Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Ulla Johnson, akihava yahise akomereza muri Milan Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Diesel.

Yakomereje mu bindi birori by’imideli nka Paris na London Fashion Week aho yakoranye n’ibigo by’imideli bitandukanye nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n’ibindi.

hristine Munezero ari mu Banyarwanda bitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga

Umufite Anipha

Uyu ni umwe mu bakobwa bamaze kugaragaza ubudasa ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli. Muri uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli nka Paris, London, Milan Fashion Week n’ibindi.

Umufite asanzwe akorana n’ibigo bikomeye mu mideli mu birori yitabiriye yerekanye imyambaro y’inzu z’imideli zitandukanye nka Fendi, Dolce & Gabbana, Chloé n’izindi.

Umufite ni umwe mu Banyarwanda bahesheje ishema igihugu mu birori byinshi byo kumurika imideli
Mukansanga Salima

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, ni umwe mu Banyarwanda bamaze guhesha ishema ku ruhando mpuzamahanga mu mupira w’amaguru.

Muri Mutarama uyu mwaka, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bayoboye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama.

Muri Werurwe uyu mwaka, Mukansanga yari mu bahawe ibihembo bya ‘Forbes Woman Africa’ mu 2023, bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Mukansanga ni umwe mu bagore bahesheje ishema igihugu ku ruhando mpuzamahanga

Ncuti Gatwa

Ncuti Mizero Gatwa ni Umunyarwanda ukora sinema ku ruhando mpuzamahanga. Yamamaye kubera filime yiswe ‘Sex Education’ yamugize ikirangirire ica kuri Netflix.

Muri uyu mwaka, Gatwa ni umwe mu bahiriwe, cyane ko yagaragaye muri filime yitwa ‘Barbie’ iri guca ibintu ku Isi ndetse kuri ubu ikaba ari yo ihatanye mu byiciro byinshi muri Golden Globes ibera muri Amerika.

Iyi filime yayobowe na Greta Gerwig iheruka kuba iya mbere yayobowe n’umugore yinjije arenga miliyari y’amadorali mu nzu zireberwamo filime ku Isi yose.

Muri Gicurasi, Ncuti Gatwa ari mu bitabiriye igitaramo cy’iyimikwa ry’Umwami Charles III w’u Bwongereza, ndetse mu kwezi gushize yahawe igihembo mu byatanzwe bya ‘GQ Men of the Year 2023’ byatangiwe mu Bwongereza.

Ncuti Gatwa asoje 2023 ari mu byamamare bimeze neza
Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahiriwe n’umwaka wa 2023 aho indirimbo ye ‘Nina siri’ yanditse amateka mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 25 ku rubuga rwa YouTube, mu Ukwakira yari ku mwanya wa mbere mu zikunzwe cyane zirimo n’iz’ibyamamare.

Icyo gihe, ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri YouTube muri Kenya, ‘Nina siri’ yazaga ku mwanya wa mbere aho abari bayirebeye muri Kenya barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 600, ikaba yari iyoboye izirimo “Enjoy” ya Diamond na Jux yayikurikiraga n’izindi nyinshi.

Ku rutonde nk’uru muri Tanzania, iyi ndirimbo yari ku mwanya wa gatatu nyuma ya Enjoy ya Diamond na Jux ndetse na Sele ya Mbosso na Chley. Iyi ndirimbo yakoreye akazi gakomeye Israel Mbonyi ituma arangiza uyu mwaka afite abafana bashya bayiturutseho bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *