wex24news

Itike za miliyoni 5Frw zashize! Ibyo wamenya ku gitaramo cy’abagore b’ikimero detse bafite agatubutse i Kigali Boss Babes .

Ni mu birori byo kumurikiramo imyiteguro ya filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi nuko babayeho.

Ibi ibirori byitezwe ko bizabera ahitwa ‘Century park’ Hotel iherereye i Nyarutarama uyu munsi ku wa 29 Ukuboza 2023.

Itike y’amafaranga make ku bashaka kuzitabira ibi birori iri kugura ibihumbi 30000Frw, mu gihe abazayigurira ku muryango bo bazishyura ibihumbi 50000Frw.

Uretse iyi tike ya make, indi yashyizwe ku isoko ni iy’ameza y’abantu umunani igura miliyoni 1Frw, mu gihe hari indi igura miliyoni 3Frw, n’iya miliyoni 5Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi wejo ku wa 28 Ukuboza 2023, Alliah Cool umwe mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko itike za miliyoni eshanu zashize ku isoko.

Aba bagore bavuga ko itsinda ryabo rimaze kugera ku rwego rushimishije haba mu Rwanda no hanze.

Basaba urubyiruko gukunda ubuzima buhenze no kubukorera ariko bakazirikana kwirinda indwara.

Aba bagore b’ikimero bavuga ko uretse kureba integuza ya filime igaruka ku buzima bwabo, abazitabira ibi birori bazagira umwanya wo kwishimana nabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *