wex24news

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports bagaragarije agasuzuguro umutoza none umutoza Mohamed Wade yafashe umwanzuro wo kutazongera kubabanza mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo ikora imyitoza abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga badahari kubera ko bari baragiye mu biruhuko muhungu babo.

Muri abo bakinnyi harimo Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera, Moussa Esenu, Charles Bbaale, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse n’abandi.

Muri aba banyamahanga, wex24news twamenyeko abagande barimo Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Moussa Esenu bahamagawe ngo bagaruke mu myitozo bavuga ko bataza iminsi mikuru itarangiye bibabaza cyane umutoza Mohamed Wade.

Uyu mutoza muri uwo mu babaro yaje kubwira abandi bakinnyi ko aba bagande banze kugaruka mu myitozo ngo ntawuzongera kubanza mu kibuga kubera aka gasuzuguro bamweretse.

Tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United irimo nayo kwitegura neza imikino yo kwishyura dore ko kugeza ubu nayo yatangiye imyitozo yayo.

wex24news.com

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *