wex24news

Gicumbi: Umukozi w’Umurenge yatabawe ashaka kwiyahura.

Habakurama jean Paul w’imyaka 41,ushinzwe kwakira abantu (Customer care) mu biro by’Umurenge wa Ruvune, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbira ko yakwiyahura.

Uyu Habakurama jean Paul mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2024,yagiranye ikibazo n’umugore we ndetse amubwira ko yakwiyahura.

uyu mugabo ngo yumvikanye, ahamagara call center ya polisi ,maze nayo iratabara hakiri kare.

Ubuyobozi bw’umurenge na Dasso bwageze iwe, maze bamujyana ku Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe.

Umuyobozi w’Akarere , UWERA Parfaite yabwiye itangazamakuru ko hatanzwe impuruza maze agatabarwa wangu.

Ati “Amakuru twahawe na bene wabo, yaraye yohereje ubutumwa . Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe. Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye nuko byatangiye.”

Akomeza ati “Ntabwo haramenyekana ngo yashatse kwizirika mu ijosi,nta muntu ubizi, mu biganiro agirana n’abantu nibwo bimenyekana uko byangenze.”

Meya Uwera Parfaite atangaza ko uyu mugabo asanzwe yaratandukanye n’umugore ariko bakaba batarahabwa gatanya. Baje kugirana ikibazo cy’umwana babyaranye bityo umugabo akaba yari yagiye kumwiba umugore.

UWERA Parfaite avuga ko umugore we yajyaga atanga ikirego ku karere ku bibazo afitanye n’umugabo we.

Ati “Umugore yajyaga atanga ikirego hano ku Karere ko umugabo yamutwariye umwana no kuba yari mu gushaka ubutane na we.”

Meya Uwera Parfaite Yasabye abantu kwita cyane ku buzima bwo mu mutwe kandi bakirinda amakimbirane .

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *