wex24news

Vestine na Dorcas barashijwa kubuza ibirayi aba-youTubers b’i Burundi ?

Nyuma yo gukora igitaramo i Burundi , Vestine Dorcas babaye inshiroryimigani nyuma y’aho abanyamakuru biburundi bose bafashe amashusho y’igitaramo cyabo bakabuzwe amahirwe yo kubona amaronko muri ayo mashusho.

Ibi byatangajwe n’aba banyamakuru biburundi kuva mu masaha y’umugoroba  wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2023.Ubwo aba bakobwa bageraga muri iki gihugu, ku kibuga cy’indege, bakiriwe n’abanyamakuru bari kumwe na M Irene usanzwe abareberera inyungu

.Nyuma y’aho gato bakoze ikiganiro n’itangazamakuru nabwo abanyamakuru bafata amashusho ariko nibemererwa kuyabyaza umusaruro.

Nk’uko byatangajwe n’uwitwa Landry Promoter, umwe mu banyamakuru biburundi detse bakiriye bakanafasha aba bakobwa kwamamaza igitaramo cyabo muri rubanda yabitangaje nawe yababajwe n’ibyo bavuga ko byakozwe na Vestine na Dorcas cyangwa umuyobozi wabo.

Mu magambo ye yagize ati:”Guhera uyu munsi nta muhanzi wo hakurya [mu Rwanda], nzongera kujya kwakira keretse habayeho ibiganiro na Team yanjye bikingira ibikorwa byanjye ndetse bagatanga amadorari 300 niba nabwo ari ibikorwa byateguwe n’umuntu winaha iwacu munsi ya 1.000.000Fbu ntawe uzampagurutsa.Ibi bifashwe nyuma yo kwamburwa amafaranga binyuze kumbuga zabo”.

Nyuma y’aya magambo ya Landry Promoter, wahise ashyira hanze amafoto agaragaza uguhagarikwa kwinjiza amafaranga kuri YouTube, uwitwa Isaac TV kuri YouTube, nawe yagaragaje ko batishimiye uburyo amashusho bafashe yambuwe uburenganzira nabene yo ko bindasobanutse.

Kanda hano wumve ubutumwa bangeneye vestine na dorcase nyuma yo kubakora munda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *