wex24news

Amis Cedric wahembwaga akayabo mu Barabu yateye ubwoba ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kwaka akayabo iyi kipe kumuha byagorana

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports bivuzwe ko ishaka rutahizamu Amis Cedric wakanyujijeho n’ubundi muri iyi kipe mu myaka ishize ariko kugeza ubu bikaba ntakirakorwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse uyu mukinnyi aza gutangaza ko mu minsi micye arerekeza muri Rayon Sports abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuko yabonaga ibiganiro bimeze neza.

Gusa igikomeje kugorana ngo ni amafaranga uyu mukinnyi arimo kwaka ubuyobozi bwa Rayon Sports. uyu mukinnyi Amis Cedric ngo arimo kwaka angana na Million 1 n’ibihumbi 500 azajya ahembwa buri kwezi Kandi iyi kipe ngo ntiyiteguye kuyatanga bijyanye n’imyaka y’uyu mukinnyi kandi batizeye ko agikomeye nka mbere.

Amis Cedric wahembwaga agera kuri Million 40 mu gihugu cya Saudi Arabia, kugeza ubu yibereye mu gihugu cy’uburundi yerekeje yo nyuma yo kubona ko Rayon Sports itazamuha ibyo yifuza gusa ibiganiro ngo birakomeje nubwo hari nandi makipe arimo kuganira nawe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *