wex24news

Kapiteni mushya wa APR FC yatanze ubutumwa bukomeye

Kapiteni mushya wa APR FC yatanze ubutumwa bukomeye

Niyomugabo Claude uherutse kugirwa Kapiteni wa APR FC, yatangaje ko Simba SC ari ikipe nk’izindi batsinda, kandi ko bishoboka ko bakwegukana igikombe.

Mu myitozo ibanziriza iya nyuma itegura umukino wa APR FC naSimba, Niyomugabo Claude usigaye ari Kapiteni wa APR FC yabwiye itangazamakuru ko biteguye Simba SC nk’andi makipe yose.

Abajijwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda niba nta bwoba bafite bwo guhura na Simba SC, Niyomugabo Claude yahakanye yivuye inyuma. Yagize Ati” Hoya ntabwoba dufite, uko dufata abandi bakinnyi nabo niko tubafata ntabwoba dufite.”

Niyomugabo Claude yakomeje avuga ko n’igikombe cya Mapinduzi Cup gishoboka. Ati” Yego birashoboka cyane ko igikombe twagicyura i Kigali.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *