wex24news

Moussa Esenu yamaze gutangaza ko atazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda

Moussa Esenu yamaze kwemeza ko utazakomezanya na Rayon Sports ubu yamaze kumvikana n’ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda.

Rutahizamu w’umugande wari umaze imyaka irenga 2 muri Rayon Sports Moussa Esenu yamaze gutangaza ko atazakomezanya n’iyi kipe yari asigajemo ukwezi kumwe gusa akarangiza amasezerano bari bafitanye.

Ku munsi wejo nibwo twabatangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje uyu mukinnyi ko adakwiye gutwika itike agaruka hano mu Rwanda ko ntamwanya agifite muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.

Nyuma y’aya makuru twaje gushaka andi neza dusanga ikipe ya Gasogi United nyuma yo kumva ko Moussa Esenu atazakomezanya na Rayon Sports ndetse ikaba yaratandukanye na Maxwell Djumeku yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports.

Biravugwa ko Moussa Esenu muri iki cyumweru ari bwo angera hano mu Rwanda gusoza neza ibiganiro na Gasogi United ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano ye na gasogi united.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *