wex24news

byakomeye kuri APR FC yitegura umukino wa 1/2 cya Mapinduzi cup.

Ikipe ya APR FC ifite icyibazo gikomeye cyuko ishobora gukina umukino ifitanye na Mlandege FC yo muri Zanzibar nubundi hari kubera imikino ya Mapinduzi cup idafite Rutahizamu wayo umaze kubatsindira ibitego 3 mu mikino 4, Victor Mbaoma ufite ikibazo cy’imvune.

ni icyibazo cy’imvune yagize ku mukino ikipe ya APR FC yatsindagamo Yanga Africans ibitego 3 kuri 1 mu mukino wa 1/4.

hari amakuru avuga ko ariko nanone itaba arimvune ikanganye ahubwo hakaba harabayeho icyibazo cyo kubyimba ikirenge ubwo myugariro wayanga yamukandagiriraga murubuga rwamahina.

uyu rutahizamu wa APR FC aba umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye ikibazo cy’imvune muri iri rushanwa rya Mapinduzi cup nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bashobora kutazakina umukino wa 1/2 bafitanye na Mlandege FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *