wex24news

liliane mbabazi yerekanye impamvu yari yaratandukanye na radio

Uretse kugaruka ku buryo bari babanye mu buryo bwihariye, yagarutse ku bihe bitoroshye banyuranyemo byanaje kuvamo umwanzuro wo gutandukana.

Avuga ko bombi ibi babihisemo ku bw’ejo hazaza heza h’abana babo.

Mu magambo ye Lilian Mbabazi yagize ati”Nakunze Mowzey n’umutima wanjye wose gusa hari ubwo twisanze mu bihe bikomeye njyewe na we kandi njye nifuzaga ko abana bazibuka se mu buryo bwiza.”

Akomeza agira ati”Ibi byaje gutuma mfata umwanzuro wo gutandukana ku bw’abana iyo ni yo mpamvu yatumye dutandukana.”

Lilian agaragaza ko nubwo bari baratandukanye bakomeje gufatanya kurera kandi mu buryo buboneye.

Gutandukana kw’aba bombi ntabwo byari byoroshye ariko bombi bashyize abana babo imbere bashakaga ko bazakura neza kandi batagize ikibabogamira nk’umubano mubi w’ababyeyi babo [Lilian na Radio].

Lilian ariko yagaragaje ko ahanini ibyatumaga haribyo batumvikana byaturukaga ku bantu ahanini bagendanaga na Radio ariko yatabarutse biteguraga kongera kubana.

Ibi Lilian Mbabazi yabitangaje muri Tusker Malt Conversession igice cye cyari kigezweho nk’uko duheruka kubibatangariza, uru rukaba ari rubuga rwatangijwe hagamijwe guha umwanya abahanzi wo kuvuga inkuru z’ubuzima bwabo mu buryo bwihariye.

Uretse ibyo kandi banafata umwanya w’ababaje kubikurikira mu buryo bwa Live bakababarimbira ndetse ibiganiro bigashyirwa kuri YouTube kugira ngo n’abandi bakunda imyidagaduro ya Uganda babashe kubikurikirana nta nkomyi.lilian

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *