wex24news

umuhanzi nyarwanda aline yasohoye indirimbo ye yise warambabaje.

Umuhanzikazi Aline yashyize hanze indirimbo yise Warambabaje yumvikanamo uburyo yatengushywe n’umukunzi we yari yareguriye umutima we wose ariko bikarangira amubabaje.

Iyi ni indirimbo yakoze akuye inganzo ku nkuru mpamo yamubayeho akizera umukunzi we akamwegurira umutima we ariko nyuma y’igihe akaza kumuhemukira akamubabaza cyane.Agahinda yatewe n’umukunzi we, niko kashibutseho inganzo akoramo indirimbo Warambabaje.

Aline usanzwe akorera umuziki we muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba ari naho atuye, yifashishije ikoranabuhanga mu ikorwa ry’iyi ndirimbo dore ko yakorewe muri Country Records isanzwe ikorera mu rwanda kandi we atuye muri Amerika.

Aline watangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2022, akomeje imishinga yo gukora dore ko uretse kubikora nk’akazi abikora abikunze kuko kuva mu bwana bwe yahoze afite inzozi zo gukora umuziki .umu

kanda hano uyumve

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *