wex24news

Uwicyeza Pamella yagaragaje ubwuzu afitiye The Ben n’ababashyigikiye.

Nyuma y’ubukwe bwabo Miss Uwicyeza Pamella, yagaragaje ko afite amashimwe ku Mana , yifuriza umwaka mushya ababateye ingabo mu bitugu.

The Ben na Pamella barangije umwaka wa 2023 ari umugore n’umugabo nyuma y’imyaka bakundana.Ni ibirori bitazibagirana mu myidagaduro Nyarwanda aho tariki 15 na 25 Ukuboza 2023, byari umunezero ku nshuti n’imiryango yabo bombi.

Miss Uwicyeza Pamella yagize ati:” Narongowe n’inshuti magara”.Nyuma y’ubu butumwa, yafashe umwanya yandika urwandiko rurerure rurimo amashimwe [ Her Instagram Story ].

Ati:” Muraho muryango, Yambiii ! Umwaka mushya bakunzi.Ngaho mufore ugarutse.Mwarimo mwibaza niba meze neza, ariko meze neza muri 2024 birasa naho ari umwaka mwiza.

Narimaze agahe ntari kuri murandasi kugira ngo mbanze nisuganye kubera ko ubukwe butari bworoshye nagato.Ndizera ko mumeze neza , uyu mwaka tuwutangiranye ibyiza gusa.Ndasaba Imana ngo ibyo murimo gucamo byose byorohe , kandi Imana idukuze mu by’umwuka, ubukungu no mu ntekerezo.

Mwese, mwarakoze kubwo kutwifuriza ibyiza, kudufasha, kandi kuva mu ntangiriro mwarikumwe natwe kugeza uyu munsi.Ntitwabyibagiwe, kandi nizeye ko mu byiyumvamo”.

Miss Uwicyeza Pamella yavuze ko azagerageza gusubiza uwariwe wese.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *