Mu minsi yashize Shaddyboo yigize gutangaza ko nta musore ushobora kumuterera ivi atabasha kujya kubikorera aho yifuza.
Shaddyboo yavuze ko yifuza ko umusore wamuterera ivi yabikorera ku munara w’i Paris uzwi nka the Eiffel Tower cyangwa la Tour Eiffel.
Ubwo Shaddyboo yabazwaga kuri iyi ngingo niba itazabangamira abasore bigatuma bamutinya, yavuze ko umusore utabasha kuzuza inzozi ze, byarutwa akabyihorera.
Kuri ubu imbuga nkoranyambaga zongeye gucika ururondogoro zibaza niba kugeza ubu nta musore uragira ubushobozi bwo kumuterera ivi.