wex24news

Ibyari imikino bihinduye isura! Ikipe ya APR FC ntizongera gukina imikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup ukundi.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindirwa muri 1/2 n’ikipe ya Mlandege FC kuri penaliti 4-2 umutoza w’abazamu b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu Ndanda yeruye atangariza Azam Tv ko APR FC itazongera kwitabira imikino y’igikombe cya Mapinduzi Cup.

Ndanda yatangaje aya makuru nyuma yo kugaya bikomeye imisifurire y’abasifuzi bo muri Zanzibar basifuriye iyi kipe nabi kuburyo bugaragarira amaso gusa ibyo uyu mutoza yatangaje televisiyo ya Azam Tv yabikase nk’uko umunyamakuru Imfura Jean Luc dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *