wex24news

Niyo Bosco arasaba abahanzi nyarwanda gukora ikibina cyo kuzigamamo amafaranga

Umuhanzi umaze gukora izina rikomeye cyane muri muzika Nyarwanda Niyo Bosco yavuze amagambo yatangaje abantu benshi agaragaza ko bashaka bashyiraho uburyo bwo kwizigamira bwajya bubagoboka.

Mu magambo uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko abahanzi bagenzi be bakwiye gukora ikibina ariko hasigara imbogamizi y’uwaba umubitsi w’icyo kibina.

Ubusanzwe uyu musore yamamaye mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe n’abatari bacye hirya no hino, gusa uyu musore bimwe mu byatumye yamamara cyane harimo kuba ariwe muhanzi nyarwanda w’ambere wabayeho abana n’ubumuga bwo kutabona.

Sibyo gusa kuko ubuhanga bwo gucuranga kimwe mu bikiresho by’umuziki nka Gitari Kandi abana n’ubumuga bwo kutabona nacyo Kiri mubyatumye uyu musore akundwa.

Sibyo gusa Kkndi ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo nabwo bwaramufashije dore ko yandikiye indirimbo abahanzi benshi nka Bruce Melodie yandikiye indirimbo yitwa Izina, Yago Pon Dat yandikiye indirimbo yitwa Rata, Bwiza yandikiye indirimbo yitwa Ready, Vestine na Dorcas yandikiye indirimbo nka Papa, n’abandi benshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram story yagize ati “Ariko ubu mubibona mute abahanzi nyarwanda dukoze ikibina!? Mbese ubu ninde waba umubitsi!??”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *