wex24news

Libianca ntiyemeranya ninama harmonize abanyamuziki.

Mu mpera za 2023, umuhanzi Harmonize yikojeje ku mbuga nkoranyambaga akebura abahanzi bose ko bakwiye kuririmba mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo indirimbo zabo zose zigere ku bantu bose ku Isi, bitewe nuko rukoreshwa cyane n’abantu benshi .

Ibi yabitangaje ubwo yari mu birere yishimira ko indirimbo ye yise ‘Single Again’ imaze kurebwa n’abantu benshi cyane mu bihugu bitandukanye mu gihe gito. Icyo gihe yishimiraga ko iyo ndirimbo yari imaze kugeza kuri miliyoni 20 z’abantu bari bamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube.

Harmonize yavugaga ko nta yindi mpamvu yatumye indirimbo ye igera kure kandi ikumvwa na benshi, uretse gusa ko 90% by’amagambo yari agize iyi ndirimbo yari mu rurimi rw’Icyongereza. Icyo gihe Harmonize yahise ashishikariza abandi bahanzi Nyafurika gukoresha cyane uru ururimi mu myandikire y’indirimbo zabo, bitewe nuko rwumvwa cyane na benshi ku Isi , akavuga ko gukoresha cyane ururimi gakondo nta hantu byakugeza mu iterambere rya muzika yawe.

Harmonize yasabye abahanzi ko byaba byiza baririmbye mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo indirimbo zabo zimenyekane cyane ku Isi

Libianca ntiyemeranya n’inama Harmonize aherutse kugira abahanzi
Libianca ntiyemeranya n’inama Harmonize aherutse kugira abahanzi
Dieudonne Kubwimana 11/01/2024 8:17

facebook sharing button Sharetwitter sharing buttonwhatsapp sharing buttonsharethis sharing button

Umuhanzikazi uri mu bagenzweho muri Afurika, Libianca, ntabwo yemeranya na Harmonize wigeze kuvuga ko abahanzi hafi ya bose bakwiye kuririmba mu Cyongereza kugira ngo indirimbo zabo zimenyekane cyane.

Mu mpera za 2023, umuhanzi Harmonize yikojeje ku mbuga nkoranyambaga akebura abahanzi bose ko bakwiye kuririmba mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo indirimbo zabo zose zigere ku bantu bose ku Isi, bitewe nuko rukoreshwa cyane n’abantu benshi .

Ibi yabitangaje ubwo yari mu birere yishimira ko indirimbo ye yise ‘Single Again’ imaze kurebwa n’abantu benshi cyane mu bihugu bitandukanye mu gihe gito. Icyo gihe yishimiraga ko iyo ndirimbo yari imaze kugeza kuri miliyoni 20 z’abantu bari bamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube.

Harmonize yavugaga ko nta yindi mpamvu yatumye indirimbo ye igera kure kandi ikumvwa na benshi, uretse gusa ko 90% by’amagambo yari agize iyi ndirimbo yari mu rurimi rw’Icyongereza. Icyo gihe Harmonize yahise ashishikariza abandi bahanzi Nyafurika gukoresha cyane uru ururimi mu myandikire y’indirimbo zabo, bitewe nuko rwumvwa cyane na benshi ku Isi , akavuga ko gukoresha cyane ururimi gakondo nta hantu byakugeza mu iterambere rya muzika yawe.

Harmonize yasabye abahanzi ko byaba byiza baririmbye mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo indirimbo zabo zimenyekane cyane ku Isi

Umuhanzikazi Libianca ukomoka mu gihugu cya Cameroon yateye ishoti iki gitekerezo cy’uko kuririmba gusa mu Cyongereza ariyo mbarutso yo kugera kure mu muziki wawe. Avuga ko umuziki ubwawo ari ururimi hanyuma amagambo n’injyana biyigize nabyo bikaza kuba ibindi bice biza byuzuza indirimbo ku ruhande.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Dj Slim Kuri Daybreak Hitz, Libianca yavuze ko ikintu cy’ingenzi ari uburyo abantu bisanga mu ndirimbo yawe. Yagize ati” Umuntu wese ashobora kumva no gukunda indirimbo yawe hatitawe ku rurimi rwakoreshejwe. Nshobora kumva indirimbo yo muri Afurika y’Epfo ndetse yewe nkanayiririmba ariko ntazi icyo bisobanuye uretse gusa gupfa kwiririmbira. Ntabwo uba ukwiye kumva icyo bisobanuye kuko umuziki ubwawo ni ururimi”.

yu muhanzikazi kandi yagiriye inama abahanzi kwiga byibuze gukoresha kimwe mu bicurangisho bya muzika kuko ari bumwe mu buryo bwo kubongerera ubumenyi mu muziki.

Yagize ati” Uko ugerageze kumenya ibikoresho bitandukanye bya muzika, bigufasha no mu myandikire y’indirimbo kuko bigufasha guhuza neza amagambo n’injyana bityo bikaba byaryoshya indirimbo umuntu akayikunda atagendeye gusa ku kuba yumva icyo isobanuye, ahubwo akayikunda agendeye ku buryo yo ubwayo iryoshye”.

kanda hano urebebe indirimbo ye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *