wex24news

Meddy yifurije isabukuru y’amavuko The Ben.

Umuhanzi Ngabo Medard yifatanyije n’ibihumbi byifurije Tiger B isabukuru nziza y’amavuko.

Ubusanzwe Meddy na The Ben ni abavandimwe muri muzika Nyarwanda.Ni bamwe mu bahanzi bafite ibendera rya muzika muri iki gihugu kabone n’ubwo bamara imyaka badakora.Ukoze wese aba ashaka kugera ikirenge muri icyaba bahanzi.

Meddy na The Ben bahuriye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Loose Control imaze imyaka 5 ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 12 kuri YouTube channel ya Meddy.

Bahujwe na Press One basubiyemo ‘Zirikana’ , NDI UW’IKIGALI, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3, Jambo n’izindi.

N’ubwo Meddy atajya apfa guhuza n’abahanzi benshi , gusa The Ben niwe muhanzi bafitanye indirimbo nyinshi mu bo bafatanyije. Ibi birerekana ko aba bahanzi bafitanye urukundo n’ubuvandimwe gusa kubaka ingo no kwakira agakiza kwa Meddy [ Kuva muri Secular Music ] bikaba imbogamizi zo kongera gukorana.

Ubwo Meddy yifurizaga The Ben isabukuru nziza y’amavuko yagize ati:”Ukomeze waguke uko ukura.Isabukuru nziza y’amavuko TigerB”.

Meddy ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 970, kuri Instagram, yateguje indirimbo ye na Adrien Misigaro nyuma y’aho iyo yise ‘ Blessed ‘ , yaburiwe irengero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *