wex24news

Knowless Butera n’umugabo we baciye amarenga y’indirimbo nshya

Butera Knowless n’umugabo we baciye amarenga yo gushyira hanze indirimbo nshya.

Jeanne d’Arc Ingabire Butera [ Butera Knowless ] , ni umugore wa Ishimwe Clement usanzwe anamufasha mu bya muzika akaba ari nawe umukorera indirimbo.

Kuba babana akaba ari nawe Manager we byorohera bombo binyuze mu guhana ibitekerezo n’uburyo bwo kwamamaza igihangano mbere y’uko kijya hanze.

Uyu munyamuziki w’abana babiri b’aba kobwa watangiye kuririmbira mu mwaka wa 2011 , tariki 11 Mutarama 2024 anyuze kuri Instagram Story ye, yafashe amashusho mato y’umungu uri guca ahantu hasa n’umudugudu mwiza.

Muri ayo mashusho harimo ijwi ry’umugore urimo kubaza ati:” Woow ! Nonese aha hantu nihe ? “. Ijwi ry’umugabo naryo ati:” Aha ni mu ijuru”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *