wex24news

Uganda: Itorero rya Anglican ryafashe umwanzuro wo kutazongera gusengera umurambo w’uwapfuye atabatijwe.

Ubusnzwe uwapfuye yasabirwaga gusa muri iri Torero rya Anglican ngo ntibazongera kubikora.

Uyu mwanzuro wafashwe na Bishop Henry Katumba Umuyobozi wa Diyoseze y’Iburengerazuba ya Buganda bitangazwa na Pasiteri Moses Kayimba.

Iri Torero rya Anglican ryo mu gace ka Buganda muri Uganda ryafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho Umuyobozi mukuru mu Ntara y’Iburengerazuba, yakuriyeho amasengesho yahabwaga umuntu wapfuye atabatijwe.

Nk’uko ikinyamakuru Monitor Magazine kibitangaza ngo gukuraho amasengesho yatangirwa ku kiriyo cy’uwapfuye atabatijwe bizakemura ikibazo cy’aba Pasiteri bashwanaga n’abandi b’ayandi matorero mbere yo gusengera uwapfuye atabatijwe.

Umunyamabanga wa Diyoseze Pasiteri Moses Kayimba yavuze ko ari umwanzuro watanzwe na Bishop Katumba Henry

Kayimba yagize yagize ati:” Ibi ni mu buryo bwo gushyira ku muronko ibyerekeye imyizerere .Twahuye n’ibibazo nk’ibi niyo mpamvu twafashe umwanzuro”.

Bamwe mu bakuru b’Itorero bagiye bahura n’ibibazo nk’ibi aho umuryango w’uwapfuye atabajijwe wajyaga mu matorero atandukanye bigatuma abo bayobozi bagirana ibibazo.

Bavuze ko muri Anglican uwabatijwe wese ahabwa iki byemeza bityo bikabafasha mu gihe yavuye mu mubiri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *