Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Kagere Maddie wabiciye bigacika muri Rayon Sports ndetse no muri Simba SC yo muri Tanzania amaze kwerekeza mu ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida FC nayo yo muri Tanzania akaba yasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.