Umunyarwandakazi Uwamahoro Claudine n’Umwongereza Simon Duczuk wabaye Umudepite wo mu Ishya ry’Abakozi ( Labour Party), mu myaka 7 bari muri Kigali mu kwezi kwa Buki.
Simon Duczuk na Claudine Uwamahoro bamaze amezi agera kuri 5 bakoze ubukwe dore ko barushinje muri Kanama 2023 bamaze umwaka bahuye ubwo Simon Duczuk yari yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’ubushabitsi.
Nyuma yo guhura bagakundana bahisemo kubana akaramata , bemeranya ko bazaba mu Rwanda cyane gusa ngo bakajya bacishamo bakajya mu Bwongereza gusura abana b’uyu mugabo na cyane ko Uwamahoro Claudine ari umugore we wa Gatatu.
Nk’uko byagaragajwe n’amafoto yabo , bari mu byishimo byinshi , mu myambaro y’ababa bari kumazi.Uyu mugabo yagaragaje ko akunda cyane Uwamahoro Claudine avuga ko bazagura umubano wabo.