Ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2024, saa saba z’amanywa ni bwo Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera, yihutanwa kuri poste de Sante na bagenzi be, aho yagejejwe ari muri koma.
Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine yavuze ko akigezwa kuri Poste de Sante yahise yitaba Imana.
Uyu muyobozi yatangarije Ikinyamakuru Umurunga ko ari ubwa mbere uwo mwana yari arwariye ku ishuri.
Kuri ubu umurambo wa Niyomufasha wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.