wex24news

Uganda yashegeshwe n’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi

Mu cyumweru gishize u Burundi bwafunze imipaka yayo ibuhuza n’u Rwanda, irushinja gutera inkunga umutwe wa RED Tabara. U Rwanda rwahakanye ibi birego.

Ibi  byaje nyuma yaho umutwe wa RED Tabara ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugabye igitero mu Burundi cyikagwamo abantu 20.

Ifungwa ry’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, byagize ingaruka ku bicuruzwa biva Uganda bijya mu Burundi binyuze mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Igihugu rishinzwe ingendo (Uganda National Transport Alliance,) William Busuulwa, yavuze ko amakamyo kuri ubu aturuka Tanzania, agatinda kuko amara igihe kinini biri mu nzira.

Yagize ati “Uganda yacibwaga amadolari 3,300 $((Shs12.5 million) na $3,500,( (Shs13.2 million) ku  bwikorezo bw’umuzigo hagati ya toni 28 na tone 30 ziva Uganda zijya I Burundi.Ariko iyo dukoresha umuhanda wa Tanzania kuko ari murermure,bacibwa $4,000 (Shs15 million) kuri iyo mizigo.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda n’ubwikorezi ya Uganda,itangaza ko ku mwaka,Uganda yohereza mu Burundi  ibicuruzwa bifite agaciro kagera miliyoni  65$,(Shs245.5 billion)

Ibikomoka kuri peterori, mashanyarazi, ni bimwe mu byo herezwa mu Burundi.

Busuulwa avuga ko  kuba ayo mafaranga yarazamutse bigira n’ingaruka ku izamuka ry’ibiciro mu Burundi.

Dailymonitor ivugana na Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, Maj Gen Matayo Kyaligonza we yavuze ko atakwemeza neza niba ibicuruzwa bya Uganda bizagerwaho n’ingaruka z’ifungwa ry’imipaka.

Ntabwo ari ubwa mbere ibicuruzwa biva Uganda bikorwaho n’ifungwa ry’imipaka bigatuma ibicuruzwa bitinda kugera mu Burundi.

Muri Gashyantare 2019 ubwo imipaka y’u Rwanda na Uganda yari ifunze,Abanya-Uganda n’Abarundi basabwe kujya bakoresha umuhanda uva muri Tanzania. Icyo gihe ubucuruzi hagati y’uBurundi na Uganda bwarajegajeze.

Muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Museveni yahuraga Ndayishimiye Evaliste,baganiriye uko hakubakwa umuhanda uva Uganda ugaca Tanzania ukagera I Burundi hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *