wex24news

Diamond Platnmuz ntakiri mu rukundo na Zuchu ukundi.

Nyuma y’igihe kinini Diamond Platnmuz avugwa mu rukundo hamwe na Zuchu, kuri ubu Diamond yamaze gutangaza ko nta mukunzi afite.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamond Platnmuz mu rurimi rw’iguswahire ruvanze n’icyongereza yagize ati “From today ningepedna niwatangazie rasmi kuwa I am single. Sidate wala sina mahusiano na mwananmke yeyote. Hivyo nisiwekewe mwanamke yoyote kama mwanamke wangu. Itakapotokea kudate ama kuwa na mahusiano nitawajuza ama kuwatambulisha.”

Ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati” guhera uyu munsi nashakaga kubamenyesha ko kugeza ubu ndi umusiribateri (single), nta mugore n’umwe ndi gutereta cyangwa se ngo mbe ndi mu rukundo nawe, rero ntihakagire umugore uwo ariwe wese mungerekaho, nindamuka ngiye mu rukundo n’umugore nzabitangaza kandi nzamwerekana”.

Diamond kuba yakwihakana urukundo rwe na Zuchu, si ibitangaza kuko nubundi yagiye agaragaza ibikorwa byinshi byerekana ko adakunda Zuchu, muri ibyo bikorwa twavuga nko kwambika impeta undi mukobwa kandi benshi baziko ari umugabo wa Zuchu.

Ibi kandi nanone byazuye akaboze benshi batangira kwibaza niba hari aho byaba bihuriye n’umubano amaranye iminsi na Zari Hassan wanamubyariye abana babiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *